Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Abanyarwanda miliyoni 1.5 bakuwe mu bukene, 5.4% basigaye mu bukene bukabije mu Rwanda
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Abanyarwanda miliyoni 1.5 bakuwe mu bukene, 5.4% basigaye mu bukene bukabije mu Rwanda

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 17/04/2025
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abanyarwanda nka VUP, Girinka n’izindi zatumye abaturage miliyoni.5 bava mu bukene barimo.

Ni nyuma y’uko ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwakozwe mu 2024, bugaragaje ko ubukene mu Rwanda bwagabanutse buva kuri 39,8% bwariho mu 2017 bugera kuri 27.4% mu 2024.

gusa ubukene bukabije buracyagaragara ku gipimo cya 5.4% by’abanyarwanda buvuye kuri 11.3% bwariho mu 2017.

Ubushakashatsi kwa karindwi ku mibereho y’ingo muri rusange, EICV7 bwagaragaje ko ubukene mu banyarwanda bwagabanutseho 12.4% ugereranyije nuko bwari buhagaze mu 2017.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR kigaragaza ko kugiragaza ko kugirango umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu mibereho ye ya buri munsi bimusaba kuba afite nibura 560.027 Frw mu mwaka, ndetse umunyarwanda yinjiza 1040$.

Imibare igaragaza ko ingo zakiriye amafaranga avuye mu mahanga zageze kuri 59% mu 2024 zivuye kuri 23% mu 2017, izi ngo zirimo izigera kuri 36% z’abantu batuye mu bice by’icyaro, muri rusange zakiriye miliyoni 198 Frw mu mwaka umwe.

Ubukene mu bice by’imijyi bugeze kuri 16.7% mu gihe mu bice by’icyaro bugeze kuri 31.6%. Ubukene bukabije mu mijyi buri kuri 3.1% mu gihe mu byaro bugeze kuri 6.4%.

Ingo zifite telefoni zigendanwa na zo zariyongereye, aho zavuye ku gipimo cya 67% mu mwaka wa 2017, kigera kuri 85% mu 2024.

Abafite telefoni zigendanwa mu bice by’icyaro bavuye kuri 62% bagera kuri 81% mu 2024 mu gihe abo mu mijyi bavuye kuri 89% bagera kuri 94%.

Ingo zifite internet mu Rwanda zavuye kuri 17% mu 2017 zigera kuri 30% mu 2024. Mu bice by’icyaro, ingo zifite internet zavuye kuri 12% mu 2017 zigera kuri 19% mu 2024. Mu bice by’imijyi, ingo zifite internet zavuye kuri 38% mu 2017 zigera kuri 57% mu 2024.

Abaturage bakoresha amazi meza mu ngo zabo bavuye kuri 87% mu 2017 bagera kuri 90% mu 2024.

EICV7 yerekana kandi ko nibura abaturage 68% bakora urugendo ruri munsi y’iminota 30 kugira ngo bagere ahari isoko y’amazi mu gihe abakora urugendo ruri hejuru y’iminota 30 kugira ngo bagere ku isoko y’amazi meza ari 21%.

Ibindi bipimo byagaragajwe na EICV7, birimo iby’uko abaturage bakoresha amashanyarazi mu ngo zabo, aho kuri ubu igipimo kigeze kuri 72%, bivuye kuri 34% mu 2017.

Mu bice by’icyaro, abaturage bakoreshaga amashanyarazi mu ngo zabo bari 25% mu 2017, bakaba barageze kuri 65% mu 2024. Mu bice by’imijyi, abakoresha amashanyarazi mu ngo zabo bari 76% mu 2017, ariko mu 2024 bari bageze kuri 88%.

Minisitiri w’Intebe,, Dr. Edouard Ngirente
Uko uturere dukurikirana mu kugira abakene benshi

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 17/04/2025 17/04/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?