Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda mu myaka 7 abantu Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’uburezi, ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yabwiye inteko ko guverinoma yakoze byinshi bigamije kuzamura imibereho y’abanyarwanda, aho bibanze cyane ku byo abanyarwa bakenera by’ibanze.
Yagize ati “Ibyo abantu bakenera rero harimo uburezi, ubuzima, imiturire, kubona icyo umuntu akora kandi cyinjiza ndetse na serivisi z’ibanze, akaba ariho ubushakashatsi bwakozwe bwari bushingiye, ndetse hibanzwe cyane ku buryo ubuzima mu ngo z’abantu buhagaze mu Rwanda.”
Minisitiri Ngirente yagaragaje ko mu myaka 7 ishize Leta yashoboye kugabanya umubare w’abari mu bukene, kuko bari 39% ubu hakaba hasigaye 27%.
Ati “Abagera kuri 12% bavuye mu bukene kandi ntabwo ari ba bandi bafashwa na Leta, ahubwo ni ba bandi nabo bakuye amaboko mu mufuka barakora bivana mu bukene”.
Minisitiri w’intebe, Dr Ngirente avuga ko nubwo Leta iba ifasha umuntu inamushishikariza kwiteza imbere akagera ku cyiciro na we ava muri bwa bukene, agacutswa agatangira kubaka ubuzima bwe bidakeneye ko akomeza gufashwa.
Gusa aha uyu muyobozi yavuze ko urugendo rukiri rwose, agasaba inzego zose kugira ngo bafatanye bityo Abanyarwanda bose mu myaka iri imbere bazabe bavuye mu bukene ku kigero 100%.


INZIRA.RW