Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Abanyarwanda miliyoni 1.5 bavanywe mu bukene mu myaka irindwi
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Abanyarwanda miliyoni 1.5 bavanywe mu bukene mu myaka irindwi

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 20/06/2025
Share
Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda mu myaka 7 abantu Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’uburezi, ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yabwiye inteko ko guverinoma yakoze byinshi bigamije kuzamura imibereho y’abanyarwanda, aho bibanze cyane ku byo abanyarwa bakenera by’ibanze.

Yagize ati “Ibyo abantu bakenera rero harimo uburezi, ubuzima, imiturire, kubona icyo umuntu akora kandi cyinjiza ndetse na serivisi z’ibanze, akaba ariho ubushakashatsi bwakozwe bwari bushingiye, ndetse hibanzwe cyane ku buryo ubuzima mu ngo z’abantu buhagaze mu Rwanda.”

Minisitiri Ngirente yagaragaje ko mu myaka 7 ishize Leta yashoboye kugabanya umubare w’abari mu bukene, kuko bari 39% ubu hakaba hasigaye 27%.

Ati “Abagera kuri 12% bavuye mu bukene kandi ntabwo ari ba bandi bafashwa na Leta, ahubwo ni ba bandi nabo bakuye amaboko mu mufuka barakora bivana mu bukene”.

Minisitiri w’intebe, Dr Ngirente avuga ko nubwo Leta iba ifasha umuntu inamushishikariza kwiteza imbere akagera ku cyiciro na we ava muri bwa bukene, agacutswa agatangira kubaka ubuzima bwe bidakeneye ko akomeza gufashwa.

Gusa aha uyu muyobozi yavuze ko urugendo rukiri rwose, agasaba inzego zose kugira ngo bafatanye bityo Abanyarwanda bose mu myaka iri imbere bazabe bavuye mu bukene ku kigero 100%.

Icyumba cy’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda
Komite nyobozi z’inteko ishinga amategeko imitwe yombi

 

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 20/06/2025 20/06/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?