U Rwanda rushyize imbere urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, nk’imwe mu nkingi z’ubukungu, hakaba hakorwa ibishoboka byose ngo abakora muri urwo rwego bahabwe ubumenyi buhagije bubafasha kunoza neza ibyo bakora.
Ni muri urwo rwego ikigo ‘African Management Institute’ (AMI) ku bufatanye na Mastercard Foundation bashyizeho gahunda yihariye yo gufasha abayobozi bakora mu mahoteli n’ubukerarugendo guhindura imikorere no kumenya uko bayobora abakozi babo, nka kimwe mu bifasha gutanga serivisi nziza.
Iyo gahunda yiswe ‘Inspiring Managers’ abayitabiriye bagaragaza ko bishimira uburyo yabafashije guhindura imyumvire n’imikorere mu kazi kabo, babikesha ubumenyi bayungukiyemo.
Umwe muri bo witwa Karemera Daniel, ukora mu bijyanye no kwakira abashyitsi na ba mukerarugendo yagize ati “Muri iyi porogaramu nungukiyemo ibintu byinshi ariko kimwe mu byamfashije, nize uko wakwakira umuntu, uko wamutega amatwi ndetse n’uko ushobora kumenya icyo atekereza ukagikora mbere yuko akigusaba.”
Yakomeje asobanura ko nyuma yo kwitabira amahugurwa atangwa na AMI ari bwo yasobanukiwe akamaro ko guha umwanya abo mukorana bakagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo.
Ati “Muri AMI badusobanuriye uburyo abantu bakorana mu itsinda, batubwira ko mbere yo gufata icyemezo ubanza ugaha umwanya abo mukorana na bo ukumva icyo batekereza ntufate umwanzuro wenyine ahubwo ugaha agaciro ibitekerezo byabo.”
Mu bungukiye muri iyi gahunda kandi harimo Iradukunda Pauline wigisha mu ishuri rya Vatel Rwanda, ritanga amasomo y’ubukerarugendo n’amahoteli.
Yemeza ko kuri ubu yafungutse amaso, kandi akiga kwakira impinduka.Ati “Mu bintu by’ingenzi iyi porogaramu yamfashije ni ukumenya kwakira impinduka. Mbere ya Covid-19 twigishaga abanyeshuri mu ishuri bisanzwe, imaze kuza dutangira kwigisha abanyeshuri twifashishije murandasi.
Birangora, birambihira ariko muri iyi porogaramu nize uko umuntu ashobora kwakira impinduka.Byaramfashije cyane kumenya uko nabyitwaramo kuko numvaga namaze gucika intege.”
Umuyobozi uhagarariye ibikorwa by’iyi porogaramu ya Inspiring Managers, Cyusa Patrick, avuga ko mu myaka ibiri iyi gahunda imaze, bahuguye abantu barenga 400 kandi ngo birimo gutanga umusaruro ushimishije cyane.
Yagize ati “Hari umusaruro munini tubona byatanze, hari abantu baduha ubuhamya bw’ukuntu aya mahugurwa yagenze hari na bamwe banadushimira cyane kubera ko bazamuwe mu ntera nyuma yo gufata amahugurwa kubera ko bayavamo bafashe ingamba nshya.
Usanga bari kuganira n’abakozi bayobora bigatuma bakora neza, ibibazo bahuraga na byo buri munsi bakabona bitangiye gukemuka kuko igikomeye cyane muri iyi porogaramu ni uguha ububasha abakozi bagakora akazi bakishimiye.”
AMI ivuga ko muri uyu mwaka wa 2021 ifite intego yo guhugura abayobozi mu mahoteli n’ubukerarugendo bagera 1000 bari hagati y’imyaka 18 na 35.