Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Abasura u Rwanda bariyongereye-2023 binjije miliyoni 95z’amadorali
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubukerarugendo

Abasura u Rwanda bariyongereye-2023 binjije miliyoni 95z’amadorali

INZIRA EDITOR
Yanditswe 01/07/2024
Share
SHARE

Imyaka 30 irashize u Rwanda rwibohoye, igihugu kiba icya bose ndetse abifuzaga kugihunga baryohewe n’iterambere n’ibyagezweho, ibi bijyana nuko hashyizwe imbaraga mu bikorwa bikurura ba mukerarugendo n’abaza mu nama mpuzamahanga zibera i Kigali.

Ibi byose byagezweho nyuma yo gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo nk’inyuma zakira inama n’imikino mpuzamahanga nka Kigali Convention Center, BK Arena ndetse sitade Amahoro nayo ubu yashyizwe ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga.

Mu kwezi kwa 6 mu 1994, u Rwanda rwari igihugu umuntu atashoboraga gupfa kwifuza guturamo kubera Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse n’urugamba rwo kuyihagarika rwarimo rugana ku ndunduro.
Gusa kuri ubu, u Rwanda ni igihugu cyiza mu bihugu bisurwa na ba mukerarugendo benshi harimo n’abazanwa n’indege za Sosiyete y’u Rwanda, Rwandair, kugeza yaguriye ingendo zayo mu byerekezo 24.
Abasuye u Rwanda baje mu nama mpuzamahanga binjirije igihugu asaga miliyoni 95 z’amadorari umwaka ushize wa 2023, binyuze mu bukerarugendo. Abasuye u Rwanda bose bahuriza ku kuba hari intambwe ikomeye yatewe mu myaka 30 ishize.
Mu gihe kandi hari politike iheza bamwe mu Rwanda, kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu byakinguriye amarembo abaturage bo mu bihugu byinshi byo muri Afurika no hanze yayo kwinjira nta VIZA abandi bakayihabwa bahageze.
Muri abo bishimira kuza mu Rwanda harimo n’abanyeshuri basaga ibihumbi 3 bari mu Rwanda bakuruwe n’ireme ry’uburezi butangirwa mu mashuri mpuzamahanga ari mu Rwanda.
Ubwo Kaminuza Nyafurika yigisha imiyoborere (African Leadership University) yatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya 4, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abo banyeshuri ko u Rwanda barufata nk’iwabo ha kabiri.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 30 isabukuru yo kwibohora, imibare y’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere RDB yerekana ko muri 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 400 ndetse muri uwo mwaka u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bigera ku 160 byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 65.
Ibyo u Rwanda rwagezeho birivugira
INZIRA.RW
INZIRA EDITOR 02/07/2024 01/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?