Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyatangiye guhemba abaguzi basaba inyemezabwishyu ya EMB ndetse n’abatanga amakuru kuri iki kigo ya bacuruzi banze gutanga iyi nyemezabwishyu.
Ni igikorwa cyafunguwe kuwa 27 Werurwe 2024, mu bukangurambaga bwiswe Tengamara na TVA bwabereye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali birimo mu Gakiriro ka Gisozi na Nyabugogo.
Iteka rya Minisitiri Nº 002/24/03/TC ryo kuwa 08/03/2024 rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) rihabwa umuguzi wa nyuma wibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM, ahabwa 10% by’umusoro wa TVA uri kuri fagitire yahawe.
Iri teka kandi rigena ko umuguzi watanze amakuru ku kigo cy’imisoro n’amahoro ko umucuruzi yanze kumuha inyemezabwishyu ya EBM cyangwa amuhaye idahwanye n’amafaranga yishyuye ahabwa 50% by’amafaranga acibwa umucuruzi nk’ibihano.
Mu gutangira ubu bukangurambaga Komiseri Wungirije ushizwe serivise z’abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paul yavuze ko binjiye muri Tengamara na RRA mu rwego rwo gushimira abaguzi ba banyuma baka inyemezabwishyu ya EBM asobanura ko kuri TVA ya 18% umuguzi ahabwaho 10%.
Komiseri Uwitonze yavuze ko abaguzi bifuza kwijira muri Tengamara na TVA biyandikisha bagatanga nimero y’indanagamuntu n’iya telefone bifuza ko izajya inyuzwaho ishimwe cyangwa konti ya banki. Kwiyandikisha muri Tengamara na TVA ni ugukanda *800# cyangwa akanyura ku rubuga rwa Rwanda Revenue Authority, aho umuntu umaze kwiyandisha aba ashobora gutangira kwaka EBM ariko agasaba umucuruzi ko yakuzuza ku nyemezabwishyu nimero ya telephone ihuye niyo yakoresheje yiyandikisha.
Bamwe mu baguzi bari muri iki gikorwa batangaje ko bagiye kujya baka EBM uko bishyuye kuko batazi bazi ko ari n’uburenzira bwabo.
Itegeko riteganya ko umucuruzi wanditse ku musoro wa TVA, iyo adatanze inyemezabuguzi ya EBM acibwa amande yikubye inshuro 10 z’umusoro wa TVA yari anyereje, byaba inshuro ya kabiri iki gihano kigakubwa inshuro 20.
RRA yatangaje ubu bukangurambaga buzakomeza gukorwa mu Gihugu hose mu rwego rwo kuzamura imyumvire ku mikoreshereze y’iri koranabuhanga mu bucuruzi no gusobanura akamaro k’umusoro mu iterambere ry’gihugu.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW