Mu cyegeranyo cy’Ikigo Mpuzamahanga kitwa Z/Yen cyagiye hanze ku wa 21 Werurwe uyu mwaka wa 2023,Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa 67 ku Isi ku rutonde rw’imijyi y’ibicumbi by’ishoramari, aho wazamutseho imyanya 14.
Ni mugihe wavuye ku myanya wa 81 wariho umwaka ushize wa 2023, naho ku rutonde rwa Afurika Kigali iza ku mwanya wa Gatatu ikaba iya 2 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Abasesengura ibirebana n’imari n’ ubukungu muri rusange bagaragaza ko kuba Umujyi wa Kigali ukomeje kuza mu myanya y’imbere mu bicumbi cy’imari ku Isi, ari amahirwe akomeye yo kurushaho gukurura abashoramari baza gushora imari.
Umusesenguzi mu bukungu, Habyarimana Straton aganira na RBA yavuze ko hari byinshi bigomba kurushaho kunozwa kugirango Kigali ikomeze kuba mu myanya myiza.
Yagize ati “Mu byuho bikigaragara harimo umubare w’abanyamwuga mu gusesengura ishoramari ukiri hasi cyane, nubwo ubu guverinoma yashyizeho ingamba zigamije kuzamura uyu mubare byihuse.”
Mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’imari Kigali iri ku myanya wa kabiri muri Afurika nyuma ya Casablanca umujyi wo muri Morocco. Aha naho Kigali yazamutseho imyanya 18 igera kuri 62.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zorohereza abashoramari. Mu nama iherutse guhuza ihuriro ry’abashoramari b’abanyaburayi bakorera mu Rwanda Laurent Van Voucke bashoramari bakorera mu Rwanda (Uri mu batangije BBOX) yemeje ko bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu giha amahirwe buri wese kandi gifite umutekano usesuye.
Muri Werurwe 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge RBS cyasabye abashoramari gufata ubuziranenge nk’agakiza k’ishoramari mu Rwanda muri gahunda yiswe “Zamukana ubuziranenge.”
Muri 2020 mu Rwanda hashinzwe Kigali International Financial Centre hagamijwe kubaka ubushobozi bwa Kigali mu guhatana n’indi mijyi mu kureshya abashoramari.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW