Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abo mu nzego z’abikorera n’iza Leta , abashoramari n’izindi nzego zitandukanye, barebeye hamwe banasuzuma politike n’imirongo ngenderwaho byafasha kuzamura ishoramari mu ikoranabuhanga mu Rwanda rikigaragaramo inzitizi zituma ritihuta.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024 nibwo inzego z’abikorera zagaragaje imbogamizi zikigaragara mu kwihutisha ishoramari rishingiye ku ikorabuhanga mu Rwanda .
Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera mu rwego rw’ikoranabuhanga (ICT Chamber), Ntale Alex yavuze ko ishoramari mu ikoranabuhanga rigenda gake .
Ati “Bimwe mu bikunze kugaragara ni ikibazo cyimyumvire ikiri hasi mu kumva akamaro ku gukoresha ikoranabuhanga bityo hakenewe ingamba nyinshi zo kubazamurira ubumenyi abanyarwanda mu nzego zose ku bijyanye n’ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko igiciro gihanitse cya murandasi ku bigo ari ikindi kibazo kibangamira abifuza gushora imari mu Rwanda kuko igicyiro cya Internet cyikubye 10 mu Rwanda ugereranije n’ibindi bihugu.
Yakomeje agira ati “Kubona inguzanyo ku bari mu rwego rw ‘imari ni ingorabahizi ndetse n’umusoro wa PAYE usabwa na Leta ujyanirana n’igishoro kiri hejuru.”
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’isoko ry’ikoranabuhanga mu muryango w’ubufatanye mu ikoranabuhanga ( Digital Cooperation Organization ), Manel Bondi , yavuze ko ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda rukwiye gushyira imbaraga mu kongera ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.
Ndetse hagashyirwaho uburyo bwiza bwatuma abashoramari bo hanze y’u Rwanda baza gushora imari mu ikoranabuhanga .
Yakomeje agira ati “Nyuma y’iyi nama hazagaragazwa amahirwe ahari mu ishoramari mu rwego rw’ikoranabuhanga , ndetse duhamagarire abanyamuryango bacu mu nzego zabikorera n’iza leta kugana u Rwanda kuko hari amahirwe menshi yabashiriweho.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya muri MINICT, Kunda Esther yavuze ko intego ari ukongera uruhare rw’ikoranabuhanga mu musaruro mbumbe w’igihugu.
Ati “Turi kureba ingamba twashyiraho zafasha abagitangira imishinga yabo mu rwego rw’ikoranabuhanga , ndetse hakerebwa uburyo abafite urushora bakwisanga ndetse bakoroherwa no gushora mu Rwanda .”
Yakomeje agira ati “Hakwiriye gukomeza gushyirwa imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu rwego rwo gushimangira u Rwanda nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga mu karere ndetse no ku Isi.”
Imibare igaragazwa na DCO , yerekana ko mu bashoramari 104 bashoye imari mu Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga 83% bakuruwe n’isoko riri kwaguka vuba mu rwego rw’ikoranabuhanga naho 38% bagaragaza ko gutera imbere n’ubushobozi biri mu gihugu byatumye bashora imari mu Rwanda .
Mu cyerekezo cy’u Rwanda 2050 harimo intego yo kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ku buryo serivise hafi ya zose zizajya zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW