Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ikigo cy’imisoro cyadohoreye abarenga ibihumbi 50 bari bafite ibirarane
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Ikigo cy’imisoro cyadohoreye abarenga ibihumbi 50 bari bafite ibirarane

INZIRA EDITOR
Yanditswe 25/03/2024
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyadohoreye abasora barenga ibihumbi 50 bari bafite ibirarane by’imisoro bakuriweho amande y’ubukererwe.

Ibi byagarutsweho kuwa 24 Werurwe 2024 na Komiseri Mukuru w’ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Pascal Bizimana, aho yavuze ko abafite imisoro batamenyekanishije kuva muri Werurwe 2022 nibayimenyekanisha ku bushake nta mande bazacibwa.

Komiseri Mukuru wa RRA yavuze ko iki cyemezo bafashe kireba abacuruzi bagera ku bihumbi 50.
Aganira na RRA yagize ati “Hari abarenga ibihumbi 50 by’abantu bafite imyenda y’imisoro ariko yabaye myinshi kubera ibihano n’inyungu z’ubukererwe. Abo bantu gukora ubucuruzi birimo kubagora kuko barahangayitse. Abantu bashobora kuba nta musoro bishyuye, hashobora kujyaho gahunda yo kuvanirwaho ibihano mu gihe bimenyekanishije ku bushake. Buriya abantu benshi batinya kumva bagwa mu bibazo byo kudasora ku gihe, bigatuma batimenyekanisha n’uwo musoro ntibawuzane.”

Yatangaje kandi ko iri tegeko riteganya ko umuntu wese umenyekanisha umusoro w’ikirarane ku bushake akurirwaho ibihano cyangwa amande, bityo ko nta bwoba abasora bagomba kugira. Ni mugihe uwamenyekanishije umusoro we mu kwezi kwa Mbere akishyura 50% by’ayo agomba kwishyura azajya ahabwa amahirwe yo kuba yakwishyura amafaranga asigaye mu byiciro birenze bitanu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko impamvu z’iki cyemezo zishingiye ku korohereza abagowe no kwishyura ibirarane by’imisoro no kongera umubare w’abasora. Ndetse iki cyemezo kireba imisoro y’ubwoko butandukanye irimo umusoro ku nyungu, umusoro k’umushahara y’abakozi n’indi.

Byitezwe ko muri uyu mwaka w’isoresha wa 2023-2024, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kizakusanya miliyari 2,637 Frw mu misoro n’amahoro angana na 52.4% by’ingengo y’imari y’igihugu ni ukuvuga angana na miliyari 5,030 Frw.

Abarenga ibihumbi 50 badohorewe na Rwanda Revenue Authority

NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 26/03/2024 25/03/2024
Igitekerezo 1
  • zczbjhlhb says:
    03/07/2024 at 09:58

    Ikigo cy’imisoro cyadohoreye abarenga ibihumbi 50 bari bafite ibirarane – Inzira Magazine
    azczbjhlhb
    [url=http://www.gtfpy4g9541c82h813ecc986y1nyj0g1s.org/]uzczbjhlhb[/url]
    zczbjhlhb http://www.gtfpy4g9541c82h813ecc986y1nyj0g1s.org/

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?