Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yihariye yo guteza imbere ubumenyingiro bw’urubyiruko rudafite akazi mu mashami y’ubwubatsi akubiyemo ibijyanye n’ububaji, ubucuzi, ikwirakwizwa ry’amazi, amashanyarazi ndetse no kubaka amazu hibandwa cyane cyane ku guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda.
Iyo gahunda yiswe “Igira ku murimo” ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ibinyujije mu mushinga ugamije iterambere ry’imijyi (UEDi) ifatanyamo n’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’ibanze .
Mu gushyira mu bikorwa gahunda ya “Igira ku murimo”, umushinga ufatanya n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET schools) yatoranyijwe mu turere ukoreramo ari yo ESTB Busogo (Musanze), Saint Martin Gisenyi (Rubavu) na Saint Kizito Musha (Rwamagana), ugafatanya ndetse n’inzego z’abikorera na ba rwiyemezarimo bafite imishinga n’ibikorwa bijyanye n’ubwubatsi.
Uhereye muri Werurwe 2021 habarurwa abanyeshuri 145 batangiranye n’iyi gahunda, batangiye kwiga imyuga mu mashuri y’ubumenyingiro uwo mushinga usanzwe ukoreramo ndetse
Abanyeshuri bigishwa mu gihe cy’amezi atandatu, aho amezi atatu bayamara ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, bagahabwa ubumenyi n’ubumenyingiro bw’ibanze hagamijwe kubategurira kujya gukomeza no kunonosora ubumenyingiro aho umurimo ukorerwa.
Bamwe muri abo banyeshuri bari ku isoko ry’umurimo, abandi bari mu kazi, bijyanye n’ubumenyi, ubumenyingiro ndetse n’imyitwarire yabo.Mu byo bize ngo harimo bijyanye no gusiza no gutegura ikibanza (Setting out), kubaka urufatiro rw’inzu (foundation) no kuzamura inkuta (wall elevation), gutera igishahuro (wall plastering), kuzinga ibyuma (steel work) n’ubundi bumenyingiro butandukanye bujyanye no kubaka amagorofa.
Mujawamaliya Claudine, umwe mu banyeshuri bitabiriye iyi gahunda; aragira ati : “Ubusanzwe nari narize ibijyanye n’ubum;8enyi n’ubutabire. Nahisemo kwiga ibijyanye n’ubwubatsi kuko mbona ari bumwe mu myuga iguhesha akazi nkaba narakurikiye gahunda yo kwimenyereza imyuga mu kigo cya MTC Engineering i Kigali aho nize byinshi ntari nzi.”
Narcisse wimenyereje umwuga mu mushinga w’inyubako z’amashuri mu Murenge wa Kinigi wo mu Karere ka Musanze ati: “Nungutse byinshi birimo kubaka amatafari, kuzinga ibyuma n’ubumenyi butandukanye mu kuzamura amagorofa’’.
Abamenyereje abo banyeshuri ku murimo ndetse na ba rwiyemezamirimo b’ibigo bakoreyemo bishimiye imikorere n’imyitwarire y’abo banyeshuri mu kazi kuko nk’uko babihamya, abo banyeshuri baranzwe n’ubushake, umuhate n’imyitwarire myiza, ibi bikaba byaratumye hari abahise baha akazi abanyeshuri bigiye mu bigo byabo.
Amasomo yigishwa ajyanye na gahunda y’igihugu yo guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro hakurikijwe integanyanyigisho y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board).