Muri gahunda yo gutanga ibyangobwa by’inzu zo kubamo ku batanze ubutaka bwubakiweho abatishoboye, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko igeze kure itegurwa ry’amabwiriza arebana n’uko abatanze ibibanza bajya bahabwa vuba ibyangombwa by’inzu zabo muri uwo mudugudu.
Aya mavugurura aje nyuma y’uko abaturage batanze ubutaka bwo kubakamo imidugudu y’icyitegerezo batahabwaga byihuse ibyangobwa by’inzu bagomba guhabwa mu mudugudu wubatswe, bigasaba kurindira igihe kirekire.
Ni mu gihe kandi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko amabwiriza yateguwe mbere yasaga n’areba abantu bubakiwe gusa ntiyite cyane ku batanze ubutaka bwo kubakamo, ariyo mpamvu aya mabwiriza mashya azanye amavugurura ku baba batanze ubutaka.
Umuyobozi Ushinzwe Ikurikirana n’Ishyirwa mu bikorwa ry’Imidugudu y’Icyitegererezo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nsabimana Vedaste yatangaje ko basanze amabwiriza agenga ibyo kwegurira inyubako abazitujwemo agomba kuvugururwa kuko harimo ibibazo adakemura.
Ati “Twararebye dusanga hari aho abaturage batari bagera kuri bwa bushobozi bwo gufata neza ya nzu 100% aha bikaba ngombwa bakongererwa igihe. Nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu twasanze ko ayo mabwiriza agomba kuvugururwa kandi turatangira kuyavugurura ubu ageze ku rwego rwo gusinywa kuko guhera muri Mutarama twari twasabye ubuyobozi bw’uturere kuba buhagaritse gutanga ibi byagombwa kugira ngo bagendere ku mabwiriza mashya.”
Yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye aya mabwiriza avugururwa harimo icyiciro cy’abantu batuzwa mu midugudu ariko bagize uruhare mu kubaka ayo mazu usanga na bo bategereza kuzayegurirwa burundu hashize imyaka itanu.
Ati “Wasangaga muri ayo mabwiriza iki kintu tutari twagiteganyije. Dutange urugero ugiye nka Rweru umuturage wari usanzwe atuye, afite ubutaka uramwimuye ni ukuvuga ya nzu wamuhaye nubwo ari Leta yayubatse ariko na we hari uruhare yatanze. Muri aya mabwiriza iki kintu ntabwo cyari cyarigeze kigaragaramo.”
Yasobanuye ko zimwe mu nzego zitandukanye zifite mu nshingano ibyerekeye gutuza abaturage zasanze ari ngombwa kwegurira aba baturage izi nyubako bidategereje igihe kirekire.
Ati “Niba umuntu yubakiwe agize uruhare rwe atanga, ese ni ngombwa ko dutegereza ya myaka itanu? Cyangwa ahubwo dukwiye guhita tumuha ibyangombwa ako kanya? Icyo ni ikintu kimwe twarebye tugomba kuvugurura byanze bikunze.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko icyerekezo cy’igihugu ari uko nibura buri Murenge wagira umudugudu w’icyitegererezo.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW