Abatubuzi b’imbuto z’ibihingwa binyuranye baturutse mu bihugu bya Afurika no hanze yayo, basabwe guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka buhingwa bwose kuri uyu mugabane.
Ni mu nama y’iminsi itatu iri kubera i Kigali, ahahuriye abahanga mu butubuzi bw’imbuto z’ibihingwa basaga 300, barimo kumurika ubwoko bw’izakorewe ubushakashatsi zigahabwa abahinzi mu bihugu bakoreramo.
Yahuje abatubura imbuto z’avoka, ibigori n’imboga muri Zambia, mu Buhinde no mu Rwanda.
Umwe muri bo yagize ati “Iwacu muri Zambia dukorana n’abahinzi ibihumbi 290, tubaha inguzanyo z’imbuto nyuma bakaziduhingira tukabagurira ku giciro cyiza undi wese atabaheraho. Hari amahirwe menshi muri Afurika kuko bifuza byinshi bakohereza ku masoko y’i Burayi.”
Ku isi 25% by’amafaranga yinjizwa n’umusaruro w’ubuhinzi buri mwaka bishorwa mu bushakashatsi bw’imbuto nziza, kugira ngo hongerwe umusaruro n’umuti urwanya ibyonnyi mu rwego rwo kugira ubuhinzi bwihanganira ihindagurika ry’ikirere.
Mu Rwanda amafaranga asaga miliyari 5 leta yatumizagamo imbuto z’ibigori, soya n’ingano, asigaye ahabwa abatubuzi b’imbuto imbere mu gihugu bakazituburira abaturage bazihabwa kuri nkunganire.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, yavuze ko u Rwanda rushyira imbaraga mu bushakashatsi bw’imbuto zirimo n’izihanganira ihundagurika ry’ibihe.
Ati“ Tugomba kuzamura urwego rw’ubushakashatsi, ndetse tukongera ikigero cy’imari dushyiramo. imbogamizi zituruka ku ihindagurika ry’ikirere zidusaba kongera imari mu buhinzi bityo tugashyira uburyo bushya mu buhinzi kandi ubwo buryo bugakomeza guhabwa agaciro”.
Muri 2021 byagaragaye ko 65% by’ubutaka bwa Afurika buhingwa bwari bwaragundutse, hakaba hakenewe miliyari 65 z’amadorali kugira ngo bwongere burumbuke.

Angelique MUKESHIMANA