Minisiteri y’Ibikorwaremezo ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, RURA na RSB batangiye gutanga kasike “casques” zujuje ubuziranenge ku batwara moto, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abakoresha ibi binyabiziga.
Hari kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024, ubwo mu Mujyi wa Kigali hatangizwaga kumugaragaro ubukangurambaga bwiswe “Tuwurinde” mu rwego rwo gushishikariza abatwara moto n’abazigendaho gukoresha ingofero cyangwa kasike zujuje ubuziranenge kandi zidashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Bamwe mu batwara moto bavuze ko kasike bari basanganywe zamenekaga ubusa, ku buryo zitabasha kubarinda mu gihe cy’impanuka.
Umwe at ati “Ni kasike yikubitaga hasi igahita isandara ikameneka, ariko twarangije kubona ko ari kasike ikomeye ku buryo wajya wikubita hasi uyambaye umutwe ukaba nibura ufite amahirwe nka 80% yo kuba utagira ikibazo.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond yagaragaje ko kasike zari zisanzwe zoherezwa mu Rwanda zitari zujuje ubuziranenge ariko izi nshya zo bizeye neza ubuziranenge bwazo kuko mu minsi iri imbere bazajya bazisuzumira mu Rwanda.
Ati “Dusanga inganda zohereza mu gihugu izi kasike rimwe na rimwe izihari zitujuje ubuziranenge, mu buziranenge tukaba twizera neza ko ibikoze izi kasike zinoze kandi zujuje ubuziranenge, zikaba zifite ubuziranenge bwo kurinda umuntu. Rero mu kwezi kwa Gatandatu 2024 kurangira turateganya ko iyo laboratwari izaba izo serivise zo gusuzuma ubuziranenge bwa kasike.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ikigamijwe ari ukurushaho kurinda ubuzima bw’abantu bagenda kuri moto.
Yagize ati “Niyo umuntu aguye ikibanza ni umutwe, kandi ntugwa mu musenyi wo ku Nyanja ahubwo ugwa muri kaburimo cyangwa borodire, rero ubu bwoko bwa kasike buje gutanga igisubizo ko ku kigero gishimishije umutwe uzaba urinzwe neza.”
ACP Boniface Rutikanga yibukije abatwara moto n’abazigendaho ko bakwiye guhora bambara neza kasike kuko ari kimwe mu bifasha mu kubungabunga ubuzima bw’abagenda kuri moto. By’umwihariko abagore n’abakobwa banga gushyira kasike mu misatsi yabo yabacyebuye kuko mu gihe habaho impanuka baba bashyize ubuzima bwabo mu kaga.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yavuze ko kuwa 20 Gicurasi 2024 hasobotse amabwiriza agena kasike zujuje ubuziranenge, bityo ko nka Guverinoma bagomba kuyubahiriza mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima bw’abatwara n’abagenda kuri moto.
Ati “Ubuziranenge bureba cyane ibiyikoze n’uburyo imeneka, ni Leta igerageza gukora ibiri mu nshingano zayo ngo irengere abanyarwanda. Umuntu usanzwe ufite ingofero kuko igihe baziguraga nta mabwiriza azibuza yariho, gahunda nuko tuzakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa gusimbuza izihari. Ni ukuvuga ngo niba dutanze izi 500 tuzagarurirwa izindi 500, ariko abazajya kugura bishya mu isoko bazagura nk’uko yaguraga.”
Mu myaka ine ishize moto zagize uruhare mu mpanuka ku kigero kiri hagati ya 25 na 30%, naho abakoresha moto baguye mu mpanuka zo mu muhanda bari hagati ya 22 na 25% mu mpanuka zose zabereye mu muhunda. Ni mugihe kuva uyu mwaka wa 2024 watangira abantu 63 bamaze kugwa mu mpanuka za moto.
INZIRA.RW