Urugaga rwa’ abikorera mu Rwanda n’itsinda ry’abikorera bo mu gihugu cy’u Bushinwa bashyize umukono ku amasezerano y’ubufatanye agamije kongerera abikorera bo mu Rwanda ubumenyi ku bucuruzi mpuzamahanga.
Ku wa 25 Mata 2024 nibwo itsinda ry’abikorera bo mu bushinwa basinyanye amasezerano n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF).
Aya masezerano hagati y’abikorera mu bihugu byombi akazafasha abikorera bo mu Rwanda gusobanukirwa ubucuruzi mpuzamahanga.
Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza avuga ko aya masezerano aje gufashanya mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi .
Ati “Rero natwe nk’abantu bashyinzwe kubaka ubushobozi bw’abacuruzi mu by’ubucuruzi butandukanye twasanze ari ngombwa yuko tugirana nabo amasezerano kugira ngo dushobore gufashanya mu byo kubaka ubushobozi bw’abacuruzi.”
Yakomeje avuga ko u Bushimwa buzajya bubaha abacuruzi bazajya baza kwigisha abo mu Rwanda ariko n’u Rwanda, aho bishobotse rukohereza abacuruzi mu Bushinwa kugira ngo bige uko ubucuruzi bukorwa muri iki gihugu.
Kuba u Bushinwa ari igihugu gifite ubucuruzi buteye mbere ni intambwe nziza itewe n’abikorera bo mu Rwanda mu gukorana bya hafi n’ik gihugu. Ubu bufatanye kandi buje kwiyongera ku mubano urenga imyaka 50 u Rwanda rufitanye n’u Bushinwa.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW