Abinkwakuzi bakoresheje neza BK Diaspora Banking bashimiwe
Banki ya Kigali yahembye abakiliya bayo b’abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye bakoresheje serivisi zayo by’umwihariko izigenewe abanyarwanda baba hanze ‘BK Diaspora Banking”.
Ku ikubitiro hahembwe abakiliya batanu babikije amafaranga atari munsi ya miliyoni 2 Frw aho bahembwe itike y’indege.
Ibi bihembo byatanzwe mu bukangurambaga iyi banki yatangiye kuva tariki 24 Ugushyingo 2023 kugeza 31 Mutarama 2024, bwari bugamije gushishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gukoresha ‘BK Diaspora Banking’.
Abanyarwanda baba mu mahanga binjiye mu banyamahirwe bahataniraga ibi bihembo binyuze mu gukoresha serivisi z’iyi banki, bakabitsa amafaranga atari munsi ya miliyoni 2 Frw cyangwa andi y’amahanga angana na yo.
Bwitabiriwe n’abantu 617 mu gikorwa cyatumye habistwa asaga miliyari 10 Frw.
Batanu batsinze hakoreshejwe uburyo bwa tombora, bahawe igihembo cy’itike y’indege yo muri ‘Economy Class’ yo kuva mu bihugu babamo bajya mu Rwanda no gusubirayo.
Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi muri BK, Rumanyika Desire, yavuze ko ubu bukanguramaga bwaberetse ko hari ubufatanye bwiza hagati ya banki n’abakiliya baba mu mahanga.
Yakomeje ati “Ibi byatugaragarije ko badufitiye icyizere, badukurikira ibyo dukora kandi babishima bikaba biduha imbaraga zo gukomeza guteza imbere ‘BK Diaspora Banking’. Tubaha serivisi nziza zihura n’ibyo bifuza gukora aho batuye ariko by’umwihariko gukorana n’igihugu cyabo bakora imishinga ibateza imbere n’igihugu.”
Yavuze ko bashyizeho igihembo cy’itike y’indege kugira ngo bafashe Abanyarwanda baba mu mahanga kongera gusura igihugu cyabo.
Abatsinze ni Niyorugira Fichere, Emmanuel Rugomboka Rwaka, Biziyaremye Théophile, Joana Ntarindwa Munyana na Zubeda Kalume.
Banki ya Kigali ifite abakiliya b’Abanyarwanda baba mu mahanga basaga 4000, bahabwa serivisi zitandukanye.
Bashobora gufunguza konti ku buntu [ku basanzwe batayigira] kandi idakatwa amafaranga ya buri kwezi, kubitsaho amafaranga ayo ari yo yose yaba Amanyarwanda, Amadorali ya Amerika, Amadorali ya Canada, Amafaranga akoreshwa mu Busuwisi (CHF), Amayero cyangwa Amapawundi.
Babasha kandi kuyohereza mu Rwanda nta kiguzi ndetse no kubikuza amafaranga ashobora kugera ku Madorali y’Amerika 5000 badakaswe.
Umuntu ufite konti yo kubitsa mu gihe cyemeranyijwe kuva ku kwezi kumwe kugera ku myaka itanu guhera ku 300000 Frw yungukirwa 12% buri mwaka.
Ufite iyi konti mu Madorali akabitsa ahereye kuri 50000$ kuzamura ahabwa inyungu kugeza kuri 1.5% buri mwaka. Izi serivisi kandi ziha inyungu ya 8% ku mwaka, umuntu ufite konti yo kwizigamira iri mu mafaranga y’u Rwanda.