Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Abisunze Sacco Jyambere Gahara baravuga imyato ibyo yabagejejeho-Kirehe
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Abisunze Sacco Jyambere Gahara baravuga imyato ibyo yabagejejeho-Kirehe

Marianne
Yanditswe 23/09/2024
Share
Inyubako ikoreramo Sacco Jyambere Gahara
SHARE

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Gahara baravuga ko nta kigo cy’imari cyabarutira sacco, bagashimangira ko abatayigana bari kwihombya no kwikerereza mu iterambere.

Mu busanzwe abantu cyane cyane abatuye mu nce z’ibyaro bakunze kwiyumvisha ko ibigo by’imari ari iby’abifite ndetse banafite amashuri gusa uko iminsi igenda ihita niko bagenda bahindura imyumvire.

Mu kiganiro inzira.rw yagiranye n’abaturage bo mu karere ka Kirehe, umurenge wa Gahara, bahamije ko bishimira cyane kuba ari abanyamuryango ba sacco kuko ariyo bakesha gutera imbere.

Isaac Kagesera ni umuturage wo mu murenge wa Gahara, akaba umunyamuryango wa sacco avuga ko yateye imbere cyane kubera kuguza muri sacco gusa akavuga ko gukoresha neza inguzanyo icyo yayisabiye akanishyura neza byamuhesheje amahirwe yo gukomeza gukorana na sacco.

Yagize ati “Natangiranye n’inguzanyo ya 300, 000frw, icyo gihe naringiye gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, nishyura neza nyuma yaho ndongera  nguza 700, 000frw nguramo inka ndetse n’ibindi. Ubu ngewe nateye imbere, nabashije kurihira abana batatu amashuri yisumbuye, ibyo byose byaturutse ku gukoresha neza inguzanyo, nkaba nabwira abaturage bagenzi banjye bataragana sacco ko bari gukerererwa.”

Mukaniyoyizeye Clarisse ni umucuruzi wa alimentation, nawe avuga ko yatangiranye udufaranga ducye cyane bituma ashaka inguzanyo muri sacco ariko nta n’ingwate yari afite.

Ati “Natangiranye udufaranga duke bituma nshaka kuguza muri sacco kandi nta ngwate narimfite binsaba ko ntira. Nta kintu narimfite, nari nkiva ku ishuri habe umwenda habe inkweto ariko kuva twatangira gukoresha amafaranga dukuye muri SACCO nta nzara dufite nta na kimwe tubuze. Sacco icyiza cyayo ntawe baheza, bareba ko ufite ubushake bwo kuba  washobora iyo nguzanyo n’inama bakugira nyinshi cyane nazo ziragufasha kandi turazishimira.”

Abari n’abategarugori bahawe agaciro babikesha sacco

Umucungamutungo wa Sacco Jyambere Gahara, Rutebuka Vincent avuga ko gutangira ari ibintu byagoranye cyane, ngo byasabye ubukangurambaga bwo ku rwego rwo hejuru, gusa kuri ubu avuga ko bimeze neza bafite abanyamuryango batari bake.

Ati “Dutangira ntabwo byatworohereye twakoze ubukangurambaga dushishikariza abantu kugana SACCO dore ko nta muturage n’umwe wakoranaga n’ibigo by’imari, ariko uko twagiye tubakangurira kuzigama baritabiriye.”

Rutebuka Vincent, akomeza ashishikariza abaturage gukoresha SACCO ndetse akanashimira abamaze kuyiyoboka gusa akavuga ko ibyo byose babikesha Leta y’u Rwanda yo idahwema kubafasha.

Yagize ati “Icyo twashishikariza abaturage ni ukuzigama nta mpamvu yo kubika amafaranga mu rugo kandi hari ikigo cy’imari cyiri hafi. Turashimira Leta yacu ko yatangije iyi gahunda mu butaka bwayo, mbere twakoreshaga amafishe ariko ubu turi gukoresha ikoranabuhanga, tunashimira n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye bakora uko bashoboye kugira ngo SACCO ibashe kugera aho igeze uyu munsi.”

Muri Sacco Jyambere Gahara, inguzanyo ihabwa umunyamuryango umaze amezi 3 akorana na SACCO abitsa akanabikuza, akaba afite umushinga, ari inyangamugayo, afite n’ingwate. Batanga inguzanyo ku nyungu ya 2% buri kwezi  gusa ngo zizagenda zigabanuka uko SACCO zizagenda ziyubaka. Muri rusange inguzanyo zatanzwe zishyurwa neza kuko ubukererwe bungana na 3%, bikaba ari ibyo kwishimira.

Sacco Jyambere Gahara yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2009 ibuhawe na RCA(Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative),  kugeza ubu ifite abanyamuryango 13, 658 ikaba ikorera mu nyubako yayo bwite.

 

Bamwe mu banyamuryango ba Sacco Jyambere Gahara

Umucungamutungo wa Sacco Jyambere Gahara, Rutebuka Vincent

INZIRA.RW

Marianne 14/10/2024 23/09/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?