Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko abavuze ko gufatanya n’amakipe nka Arsenal na PSG ari ukwisimbukuruza harimo ubujiji kuko ubufatanye bafite bwarushijeho kumenyekanisha u Rwanda.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM kuri uyu wa 1 Mata 2024, abajijwe icyo avuga ku bateye u Rwanda imijugujugu ko rugiye gutera inkunga amakipe akize kandi rukennye yavuze ko umusaruro wivugira.
Ati “Biratanga umusaruro cyane ariko, njye hari n’abantu benshi mpura nabo, baje mu bucyerarugendo bakavuga ko bamenye u Rwanda, ubwiza bw’u Rwanda bamenye nibyo u Rwanda rutanga biturutse ku byo babonye ibi dukorana na Arsenal, PSG cyangwa se Bayern Munich y’ejobundi. Bimaze kugeza ku Badage amakuru y’u Rwanda ku buryo tutigeze tubikora mu myaka 30 ishize.”
Perezida Kagame yanenze abavuga ko kuba u Rwanda rutera inkunga amakipe ya Arsenal na PSG ari ari ukwipasa muremure, ashimangira ko bwaba ari ubujiji.
Yagize ati “Abo ngabo ni injiji, ntawe dutera inkunga turafatanya, ubufatanye buri wese afite icyo akora, ntabwo dutera inkunga, waba utera inkunga gute se? Twaba turi abasazi gufata inkunga ukayiha Arsenal cyangwa ukayiha Bayern Munich ntacyo uvanamo,.. Ntabwo dufite amafaranga yo kujugunya hirya no hino.”
Kuwa 27 Kanama 2023 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, aho mu byo buzibandaho harimo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda no guteza imbere umupira w’amaguru mu bakiri bato.
Ubu bufatanye bwaje bwiyongera ku bw’u Rwanda na Arsenal yo mu Bwongereza guhera muri Gicurasi 2018, naho imikoranire na Paris Saint Germain yo yatangiye mu Ukuboza 2019.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW