Aborozi b’inkoko hirya no hino mu Rwanda, bagaragaza ko bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo byazo, kuko bituma bamwe bava mu mishinga yo kuzorora bitewe n’iki kibazo.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB kivuga ko hari ingamba zo kongera umusaruro w’ibigori na soya kuko byiharira 75% by’ibigize ibiryo by’inkoko.
Uwamahoro Agnes utuye mu Karere ka Bugesera ni umworozi w’inkoko wabigize umwuga kuko abumazemo imyaka 12.
Yorora inkoko z’amagi n’iz’inyama. Uyu mworozi avuga ko ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo by’amatungo ari yo mbogamizi ikomeye aborozi bahura nayo.
Aganira na RBA yagize ati “Igihumbi (1,000 Frw) gishobora kwiyongera ku kilo utari waragiteganyije, kandi n’amafaranga 500 Frw yiyongereye ku kilo kimwe ugakuba n’umubare wa toni uzagabura, ayo mafaranga ahita akubana menshi. Kandi uyu munsi ntiwafata ikilo cy’inyama y’inkoko nibakivana ku mworozi niba cyari 3,000 Frw ako kanya ntiwahita uvuga ngo ni 3,500 Frw kuko ya mafaranga yiyongereyeho.”
Tuyishimire Yvonne Zawudjia muri 2021 yoroye inkoko zigera ku bihumbi 2 nyuma aza gukomwa mu nkokora n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo byazo, bituma umushinga awuhagarika.
Ati “Ntangirana inkoko 150 ziza kugera ku nkoko 1,900 nyuma yaho tuza kugira ikibazo cy’ibiryo, tukagura ibiryo ku giciro kiri hejuru, twajyana inkokom ku isoko tugasanga igiciro cy’inkoko kiri hasi, bigenda bimanuka gake gake mbonye nta nyungu irimo ubworozi ndabuhagarika.”
Abafite inganda zikora ibiryo by’inkoko bafgaragaza ko ibyo bakoramo ibi biryo biva hanze y’u Rwanda bityo ko ibyo batakaza babikora bituma igiciro kiremerera aborozi.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB kigaragaza ko ibigori na soya byiharira 75% by’ibigize ibiryo by’amatungo cyane iby’inkoko.
Dr Hirwa Claire D’Andre ushinzwe amatungo avuga ko hari ingamba zigamije kongera umusaruro w’ibi bihingwa byombi.
Yagize ati “Ingamba zihari ni ukuvuga higishijwe abahinzi cyane mu guhinga ibigori na soya, tumaze kwigisha abafashamyumvire bageze mu 113, nabo bakagera ku bandi borozi cyangwa abahinzi bagahinda ku buso bunini ibigori na soya ku buryo ibiva hanze byaba bike tugakoresha ibyo mu gihugu mu kuvanga ibiryo by’amatungo”
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kandi kigaragaza ko hari izindi ngamba zihari zishingiye ku bushakashatsi bwo korora inigwahabiri.
izi ni isazi z’umukara zikoreshwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo bikungahaye ku ntungamubiri (Protein) bityo hakagabanywa soya ikoreshwa kuko aborozi basaga 300 bamaze guhugurwa kugirango batangire gukoresha ubu buryo.
INZIRA.RW