Abitabiriye Inama ya nyuma mu zari zigize ibikorwa by’inama ya 26 y’Inteko Rusange y’Umuryango utsura ubuziranenge muri Afurika (ARSO), yaberaga i Kigali basobanuriwe ko umugabane wa Afurika udakwiye gukomeza kuba ikimpoteri cy’imodoka zishaje.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Nyafurika utsura ubuziranenge ARSO, Dr Nsengimana Hérmogène, yavuze ko mu byo uku guhuza ubuziranenge bizafasha Africa harimo no kwanga gukomeza kuba nk’ikimpoteri cy’ibinyabiziga bishaje.
Yagize ati: “Impamvu tubibona ni ukugira ngo Afurika idahinduka ikimpoteri cy’imodoka zishaje ariko mu murongo mugari dushaka kugira ngo imodoka zitangire zikorerwe muri Afurika, twirinde abantu bagenda bazana imodoka zishaje muri Afurika noneho usange ari twebwe abanyafurika bizatera ikibazo”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Patricia Uwase yashimye ARSO kuba yaragiriye u Rwanda icyizere ngo rwakire iyi nama, ashimangira ko aya mabwiriza azarushaho kuzamura ubuziranenge bw’ibinyabiziga no koroshya ubwikorezi.
Ati “Ni iby’agaciro kuba mwarahisemo u Rwanda ngo rwakire iyi nama ya 26 y’Inteko rusange y’Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge, by’umwihariko ariko aya mabwiriza tumurikiye hano i Kigali azafasha mu gukomeza kuzamura ubuziranenge bw’ibinyabiziga muri ibi bihugu uko ari 40, imihanda nayo izakomeza kugenzurwa mu rwego rwo kunoza ubwikorezi kuri uyu mugabane, bizafasha kandi mu kurinda umutekano w’abantu by’umwihariko turushaho kubungabunga ibidukikije”.
Ubwo Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Afurika, Umutoni K. Shakilla, yasozaga iyi nama yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kuzubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
Umutoni yavuze ko ari byiza ko umugabane w’Afurika uri gushyira hamwe bityo ngo ibyo bikazagira ingaruka mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange ry’Afurika ndetse no kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge.
Yagize ati: “Binyuze mu bigo bishinzwe ubuziranenge, u Rwanda ruzakomeza gukora ubukangurambaga kuri aya mabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho yamuritswe uyu munsi”.
Mu imurikwa ry’amabwiriza ahuriweho arebana n’ubuziranenge bw’ibinyabiziga muri Afurika, Ikigo gishinzwe Ubuziranenge mu Rwanda (RSB) cyatangaje ko u Rwanda rwagize uruhare mu ishyirwaho ry’ubuziranenge ndetse ko n’inzego zinyuranye ziteguye gufatanya mu kuyashyira mu bikorwa hagamijwe guteza imbere ubucuruzi.
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko amabwiriza yaganiriweho yari asanzwe yubahirizwa kandi ko n’amashya biteguye kuyashyira mu bikorwa kugira ngo baharanire gukora icyiza cya nyacyo.
Yagize ati: “Amabwiriza y’ubuziranenge hari ayo twari dusanzwe dufite ari ku rwego rw’Igihugu kandi yari asanzwe ashyirwa mu bikorwa. Aya kuyashyira mu bikorwa ntibizatugora. Icyiza cyayo ni uko afungura amahirwe cyane cyane ku bifuza gushora imari yabo mu Rwanda”.
Amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibinyabiziga 41 yemerejwe mu nama yari ihuje ibihugu bitandukanye byo muri Afurika akubiye mu ngingo zirimo kurwanya ibinyabiziga bihumanya ikirere, kureba ubuziranenge bw’ikinyabiziga no kureba ubuziranenge bw’ibikoresho bisimbura ibindi ku binyabiziga.
yandanxvurulmus.IFnfYcSbyRWS