Mu ntumbero n’icyerecyezo cy’Umujyi wa Kigali, hari imishinga myinshi inyuranye igamije kuba Kigali itoshye, icyeye kandi itekanye, ahazubakwa amacumbi agezweho adashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ni imishinga irimo uwa Agatare na Mpazi mu karere ka Nyarugenge ahatunganywa imiturire ndetse abaturage bakegerezwa ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi n’imihanda.
Ibi bikozwe kandi nyuma y’inkuru z’abatuye umujyi wa Kigali bagiye baburira ubuzima mu mpanuka ziterwa n’ibiza, byasenyeraga abaturage batuye mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga bizwi nk’utujagari.
Muri gahunda ya leta y’imyaka itanu izageza mu 2029, Umujyi wa Kigali ufite umushinga wo kubaka amacumbi agezweho kandi aciriritse ibihumbi 10, mu rwego rwo korohereza abashaka gutura i Kigali.
Kuri ubu umushinga ugezweho ni wa Mpazi ahari kubakwa amacumbi agezweho, umushinga ugamije kunoza imiturire mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kuri Mpazi. Ni umushinga uri gukorerwa ku buso bwa hegitari 137, byitezwe ko uzasiga abaturage 34,817 bo mu Mirenge ya Gitega, Muhima, Kimisagara na Rwezamenyo, batujwe neza kandi heza.
Muri Gashyantare 2023, ni bwo hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka uyu mushinga wiswe ‘Mpazi Rehousing Project’. Magingo aya utembereye cyangwa unyuze ahazwi nko mu Gitega ari naho hari gukorerwa uyu mushinga abona ko hahindutse, imiturirwa iri kuzamurwa ndetse iya mbere yamaze kuzura.
Muri rusange, uretse inyubako zigeretse zizatuzwamo abaturage, hari n’ibikorwaremezo bijyana n’uyu mushinga byamaze kubakwa mu gihe ibindi bikomeje kubakwa amanywa n’ijoro. Imihanda izubakwa muri uyu mushinga ingana n’ibilometero 8, kandi yose izaba ifite n’amatara iyicaniye. Hazubakwa kandi imigezi abaturage bazajya bavomaho amazi, hubakwe ibilometero 9 by’inzira z’abanyamaguru.
Ibindi bikorwaremezo bikomeje kubakwa muri uyu mushinga birimo Ibiro by’Akagari ka Kora, Isoko rya Mpazi, ibibuga by’imikino ya Basketball na Volleyball bizubakwa ku Ishuri Ribanza rya Gitega. Muri uyu mushinga kandi biteganyijwe ko ikibuga cy’umupira w’amaguru cyo ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, kizavugururwa gishyirwemo ubwatsi bw’ubukorano.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore mu minsi ishize yatangaje ko umudugudu w’Icyitegerererezo wa Mpazi ari wo uzatwara amafaranga make ugereranyije n’iyubatswe mu bihe bya mbere.
Ati “Nk’inzu ziri kubakwa Mpazi ubona ko zishobora kuba zihendutse kurusha izindi zose twari twarubatse. Byashingiye ku guhindura ibikoresho n’uburyo bwo kubaka.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere imyubakire y’inzu ziciriritse mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Emmanuel Ahabwe avuga ko “uburyo bwitwa ‘Row Lock Bond Technology’ bugabanya imibare y’inkingi zubakwa kuko ni itafari riba rikozwe rigasigamo imyenge aho ucishamo ibyuma gusa utabanje gukora bwa buryo bw’imyubakire tuzi buhenze.”
Ati “Byo biba byubakiranye bizamukanye. Haba harimo imyenge mu itafari bacishamo ‘fer à béton’ zizamuka bikarangira inyubako ikomeye ariko itanyuze muri bwa buryo tuzi bwo kumena béton isanzwe. Birahendutse kuko twagiye tubara ugasanga nk’inzu abandi bavuga ngo iri muri miliyoni za 40 Frw yo ugasanga iri kuri miliyoni 25 Frw cyangwa 23 Frw.”
Inkuta z’inzu ni zo zikorera uburemere bw’inyubako yo hejuru, bityo usanga muri buri nguni no mu rukuta hose harimo ibyuma bibiri bifite umurambararo wa milimetero 12, umwenge bizamukiramo ukamenwamo sima kuva hasi kugeza aho inzu irangiriye.
Ahabwe ati “Dushobora kwifashisha n’abandi bose bakora amatafari agenzweho akubakishwa mu nkuta z’imbere. Ariko inkuta z’inyuma ziba zizamutse ku buryo zishobora kwikorera uburemere bw’inzu iri hejuru yazo.”
Kuva hasi kugeza ku itafari rya gatandatu mu nkuta zose bazengurutsamo ibyuma bibiri birambitse hagati y’amatafari yihariye akoze akayira (akavure) na ho bakamenamo sima.
INZIRA.RW
AMAFOTO: RBA
https://jsfiddle.net/roscarpodgoricacom/8m4gu5ty/