Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwakire inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM 2022, hari amahirwe menshi yo kuzamura ubukungu bw’igihugu yitezwe muri iyo nama ari nayo mpamvu inzego zitandukanye zikomeje kugaragaza ko ziteguye kurushaho.
Harabura iminsi mike cyane kugira ngo iyi nama ibe dore ko iteganyijwe ko izatangira tariki ya 20 Kamena 2022, bivuze ko iminsi iri kubarirwa ku ntoki
Abatuye, abakorera n’abagenda mu Mujyi wa Kigali, Ukwezi kwa Kamena 2022, bazagusigarana mu mateka nk’uko bagenderewe n’imbaga y’abaturutse impande zose z’Isi bitabiriye inama zirimo iyo ku rwego rwo hejuru y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth kandi bitezeho iterambere.
Mu Mujyi wa Kigali kandi hateganyijwe izindi nama zirimo izo ku rwego rwa Afurika n’Isi muri rusange.
Mu kwitegura CHOGM, hari uruhererekane rw’inama zateguwe zizabera ku butaka bw’u Rwanda, mbere y’icyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.
Kuri uyu wa 1 Kamena 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kugeza ku rwego rw’Umurenge, aho byagarutse ku myiteguro ya nyuma ya CHOGM.
Yavuze ko u Rwanda rwamaze kwinjira neza muri gahunda yo kwakira CHOGM ari na yo mpamvu hari kuganirwa ku myiteguro ya nyuma.
Ati “Ni ukuvuga ngo twinjiye mu bukwe nyabwo, iyo umuntu yitegura ubukwe rero hari iminsi igenda yegera umunsi nyirizina imusaba kugira ngo atunganye buri kantu kose aba atari yatunganya. Turagira ngo abantu binjire muri CHOGM nyirizina, nta gusubira inyuma, nta gutegereza andi mezi kuko ubu twinjiye mu kwezi kwa Gatandatu ari nako CHOGM izaberamo. Kandi noneho mu myiteguro hari ibikorwaremezo byubakwa, hari imihanda, inzu n’amashanyarazi agomba gutunganywa n’ibindi.”
Yongeye ho ko “Ariko n’umuturage na we aho atuye, ari urugo rwe, ari iduka acururizamo, akabari ari hoteli, ari inzu acururizam ndetse no mu gikari kuko CHOGM izazamo abantu banyuranye bazaba bafite aho bacumbitse muri za hoteli ariko bashobora kujya gusura abantu aho baba cyangwa mu nsengero n’ahandi.”
Yasabye abayobozi guhaguruka bagategura iyi nama kuko ari igikorwa cy’imbonekarimwe bityo kucyitegura bigomba umwihariko.
Ati “Ni igikorwa cy’imbonekarimwe hanyuma n’abaturage bakeneye serivisi na bo rimwe na rimwe nibabona imbaraga zashyizwe mu gutegura CHOGM ntibumve ko ari abayobozi babarangaranye.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko mu myiteguro yo kubaka ibikorwaremezo igeze kure kandi ibyinshi bizaba byarangiye tariki 10 Kamena 2022.
Ati “Hari ibikorwa by’imyubakire birimo gukorwa, hari ibyo dusaba abaturage kwitegura no kumenya. Ese iyo nama bazayungukiramo iki, basabwa kuzitwara gute bakiriye abashyitsi benshi aho babakirira bagiye kuruhuka cyangwa kwica akanyota […] kugira ngo buri muturage w’Umujyi wa Kigali yumve amahirwe afite muri iyi nama?”
Mu bikorwa bijyanye n’imyiteguro harimo gukora amasuku hirya no hino mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ahari ibikorwa by’ubwubatsi bitararangira, abamotari na bo bahawe imyambaro mishya kimwe n’aba–agents ba MTN na Airtel na bo basabwa gukoresha imitaka mishya.
Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri CHOGM bizinjiza agatubutse
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko ibijyanye n’imyiteguro yo kwakira inama nkuru na byo byarangiye, haba amahoteli azakira abashyitsi, aho inama izabera ndetse n’imihanda bazakoresha bava ku kibuga cy’indege, bari mu mujyi n’ibindi.
Kugeza ubu hari ahantu hatandatu hamaze gutangazwa ko inama zizabera ariho Kigali Convention Centre, M Hotel, Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), Serena Kigali Hotel, Intare Conference Arena na Kigali Marriott Hotel.
Iyi nama kandi ifite izindi zitandukanye ziyishamikiyeho zirimo Ihuriro ry’Abacuruzi (Commonwealth Business Forum), riteganyijwe ku wa 21 – 23 Kamena muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Rizitabirwa n’abasaga 1000.
Kwitabira iyi nama ni ukwishyura, abanyarwanda n’abaturage ba EAC bazatanga 250$, abakomoka hanze yayo ni 450$ mu gihe ibigo n’amatsinda bizishyura 350$.
Biteganyijwe ko hazaba kandi Ihuriro ry’Urubyiruko, rizitabirwa n’urugera kuri 350 muri Intare Conference Arena, ku wa ku wa 19-21 Kamena 2022.
Indi nama izaherekeza CHOGM ni izwi nka Women’s Forum, Ihuriro ry’Abagore rizitabirwa n’abantu 500 ku wa 20-21 Kamena 2022, muri Kigali Serena Hotel.
Hanateganyijwe People’s Forum, icyiciro kizahuza abayobora imiryango itari iya Leta ku wa 21-22 Kamena 2022 muri M Hotel i Kigali.
Minisitiri Gatabazi agaragaza ko izo nama zose Abanyarwanda na bo bashishikarizwa kwiyandikisha kugira ngo bazazitabire kuko hari amahirwe bazazikuramo.
Ati “Abashyitsi bazitabira izo nama ni benshi, hari ukuba Umunyarwanda yamenyana na bo kugira ngo mu bihe biri imbere bazakorane ubucuruzi. Hari no kubashishikariza gusura ibice bitandukanye by’igihugu, ibyo bikaba byakorwa izo nama zirangiye.
Kugeza ubu u Rwanda rugaragaza ko ibikenerwa byose kugira ngo izo nama zizabe byarabonetse, biranategurwa kandi ko igenzura ku nyubako n’ahantu hahurira abantu benshi, abakozi, hoteli zizakira inama naho abashyitsi bazacumbika byamaze gushyirwa ku murongo.
Ugenda genda mu Mujyi wa Kigali ubona ko imyiteguro irimbanyije cyane ko ibikorwa birimo kubaka imihanda izakoreshwa ndetse n’ituzu tw’abanyamaguru aho bafatira bisi bikomeje gushyirwamo imbaraga.
Abazayitabira bazinidagadura
CHOGM irenze kuba inama ahubwo ni igikorwa cyagutse gihuza abanyamuryango ba Commonwealth mu ngezi zose.
Uretse inama zizaba, hateganyijwe amarushanwa mu buhanzi, imikino n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro birimo ibitaramo by’abahanzi.
Abanyabugeni na bo bazahabwa urubuga, aho kimwe mu bikorwa bitaganyijwe muri uru rwego ari Fashion Week, mbere yabaga buri mwaka ariko yari imaze imyaka itatu itaba.
Ku wa 21 Kamena hazaba ibiganiro muri Kigali Conference and Exhibition Village, ku mugoroba habe Fashion Night Out kuri Atelier ku Kimihurura.
Ku wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, hazaba isangira ry’abanyabugeni kuri Poivre Noir, ku mugoroba habe Shop Tour.
Biteganyijwe ko mu gihe CHOGM izaba iba, ari bwo hazaba Rwanda Fashion Week Show 2022, muri Kigali Arena. Hazaba hari abashyitsi 800.
Hanateganyijwe imikino itandukanye irimo umukino wa Golf uzaba binyuze mu irushanwa ryiswe CHOGM Rwanda Open Championship, ku wa 24 Kamena 2022.
Ni irushanwa rizabera kuri Kigali Golf Course i Nyarutarama, abakinnyi babiri bitabiriye CHOGM bo mu mahanga bagakina na babiri bo mu Rwanda. Ni igikorwa kizitabirwa n’abantu bagera mu 120.
Irindi rushanwa riteganyijwe ni irya Cricket rizabera i Gahanga mu kibuga gishya cya Cricket.
Hari kandi CHOGM Street Festival izaba ku wa 20-25 Kamena 2022 mu Imbuga City Walk mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Ni igikorwa kizaba kirimo imyidagaduro ikomeye, kwinjira abantu bakazishyura 5000 Frw, bakayafatamo ibyo bakeneye.
Hanateganyijwe icyiswe Kigali Peoples Festival, aho abantu bazahura bakidagadura mu mihanda itagendamo imodoka ya Gisimenti i Remera mu Karere ka Gasabo no mu Biryogo i Nyamirambo.
Abategura ibitaramo ni bo bazashyiraho uburyo bw’uko icyo cyumweru kizamara, aho buri munsi hazajya haba hari ubwoko bw’umuziki n’abahanzi batandukanye bazataramira abazajya bitabira iryo serukiuramuco.
Hari kandi n’indi gahunda yo kwegereza abaturage CHOGM, aho abatazabasha kwitabira ibitaramo byo ku Gisimenti no mu Biryogo na bo batekerejweho.
Bateguriwe ibitaramo bizabera i Gikondo ahabera Expo, i Nyamirambo kuri Tapis rouge no ku Kibuga cya Rugende.
Hari ahandi hantu henshi hateguwe abashaka kuruhuka bazajya batemberera bakaruhuka. Harimo Pariki ya Nyandungu, ahitwa Meraneza kuri Mount Kigali, kuri Canal Olympia n’ahandi. Ibi byiyongera ku modoka isanzwe ifasha abantu gutembera Umujyi wa Kigali bagenda bareba ibyiza biyitatse.
Uretse Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth [CHOGM], igiye kubera i Kigali muri uku kwezi hanateganyijwe Inama y’Ikigo Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga [International Telecommunication Union (ITU)] yiswe ‘World Telecommunication Development Conference’.
Iyi nama iteganyijwe kuba hagati ya tariki 6-16 Kamena 2022, izahuza abarenga 1000 barimo urubyiruko rw’abikorera, abayobozi n’abandi bafite ibikorwa bakora bigamije guhindura ubuzima bw’aho batuye.