Uruganda rw’umuziki nyarwanda rwakagombye kuba ruri ku rwego rwisumbuye urwo ruriho ubu, iyo umuziki w’abanyarwanda uza kuba uhabwa umwanya ku mateleviziyo mpuzamahanga azwiho guteza imbere umuziki.
Impamvu ituma indirimbo z’abanyarwanda zidacurangwa, ni urwego ruri hasi rw’amashusho (Videwo) y’izo ndirimbo ziba zakorewe mu Rwanda.
Uko kudacurangwa ku rwego mpuzamahanga bidindiza cyane abenshi mu bahanzi b’abanyarwanda, n’amafaranga basarura mu muziki ntabe menshi nk’uko byakagombye.
Yaba umuhanzi cyangwa ikigo runaka gikeneye gukoresha amashusho y’indirimbo cyangwa se amatangazo yo kwamamaza ari ku rwego mpuzamahanga, byari ngombwa kujya mu bihugu byateye imbere mu bijyanye no gutunganya amashusho.
Ibyo byatumaga igiciro cyo gukoresha Videwo nziza gihenda cyane, kuko byasabaga itike y’indege kongeraho igiciro cyo gutunganya amashusho muri ibyo bihugu nacyo kiri hejuru.
Mu gushaka umuti w’icyo kibazo, umunyemari Martin Karangwa yashoye amafaranga menshi agura ibikoresho biri ku rwego mpuzamahanga, maze ashinga ‘Studio Ishusho’ mu mujyi wa Kigali.Niyo ya mbere yo kuri urwo rwego igeze mu Rwanda.
Uyu mugabo udasanzwe umenyerewe cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yemeza ko urukundo akunda umuziki ari rwo rwamusunikiye gushora imari ye mu kuvuna amaguru abahanzi n’ibigo bahoraga mu ndege bajya gukoresha amashusho iyo bigwa.
Muyoboke Alexis, izina rizwi cyane mu guteza imbere umuziki w’abahanzi nyarwanda niwe wahawe inshingano zo kuyobora ikompanyi yitwa Ishusho Ltd, ibarizwamo iyo studio.
Avuga ko ikompanyi amaze iminsi mike ahawe kuyobora ifite ibikoresho byose bya ngombwa kugira ngo umuhanzi nyarwanda abone iguhangano gifite amajwi n’amashusho biri ku rwego mpuzamahanga.
Aganira na The New Times, Muyoboke yagize ati “Studio ifite ibikoresho byose bikenewe kugira ngo hakorwe indirimbo n’amashusho biri ku rwego mpuzamahanga, ubu nta mpamvu yo kuvunika dusubira mu mahanga.Iki gikorwa remezo kizafasha cyane abahanzi kugabanya amafaranga menshi yagendaga ku ndirimbo.”
Yunzemo ati “Icyo twifuza ni uko mu Rwanda tubasha kwikorera amajwi n’amashusho biri ku rwego mpuzamahanga, abahanzi bacu tukabafasha kugeza umuziki wabo hakurya y’imbibi z’u Rwanda.”
Iyi kompanyi imaze ukwezi itangiye ifite Studio itunganya amajwi ndetse n’itunganya amashusho, ndetse n’ishami ryo gufotora.
Biteganyijwe ko izafungura imiryango ku mugaragaro nyuma ya Guma mu rugo.
U Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hagabanywa ingano y’ibicuruzwa na serivise bitumizwa mu mahanga n’amafaranga abigendaho.