Amatara asaga ibihumbi 25 y’ikoranabuhanga amaze gushirwa ku mihanda y’u Rwanda ifite uburebure ibirometero birenga 800.
Ni nyuma y’uko mu Rwanda hamaze kugera inganda 2 ziteranya amatara yo ku mihanda akoranye ikoranabuhanga yongerwa cyangwa akagabanyirizwa urumuri aho ryaba riri hose mu gihugu.
Aya matara amaze gushirwa ku mihanda minini ihuza Umujyi wa Kigali n’imipaka y’igihugu yose.
Amatara y’imitako yashizwe ku bibuga bikinirwaho imipira , ku mihanda izwi nka car free zone ndetse no mu busitani buri mu masangano y’imihanda atuganwa n’uruganda salvi Rwanda bivugwa ko aya matara arondereza umuriri nkuko bisobanuwa n’umuyobozi wacyo.
Umuyobozi ushinzwe imicungire y’Uruganda Salvi Rwanda, Kayigamba Fadhili, mu kiganiro na RBA yavuze ko aya matara azigama umuriro bitewe n’uburyo akoze mu ikoranabuhanga kuko arakontororwa.
Ati “Tubasha kumenya aho itara riri niba riri kwaka cyangwa ritari kwaka twibereye hano ku ruganda tukamenya ese rifite ikihe kibazo bikaba byarebwa ku matara yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, tukamenya amasaha abantu badakoresha umuhanda cyane tukaba twagabanya wate ryakoreshaga mu rwego rwo kuzigama umuriro.”
Muri aya matara harimo akoresha umuriro w’amashanyarazi n’akoresha imirasire y’izuba.
Musabe Pauline ukora muri uru ruganda avuga ko rwabunguye byinshi kuko baharwa n’amahugurwa yo kumenya imikorere ya matara.
Umushoramari wo muri Espanye wazanye uru ruganda mu Rwanda avuga ko yakoze iri shoramari bitewe n’umutekano uhaboneka nk’uko bisobanurwa na Majoro Alex umuyobozi wa salvi Rwanda.
Ati “Impamvu ikomeye ni umutekano uboneka mu Rwanda, ikindi ni uburyo bwo korosha kohereza ubicuruzwa mu mahanga ndetse n’imiyoborere myiza iboneka mu Rwanda.”
Benjamin Kayiranga, watangije sosiyete One Contral limited akaba ni inzobere mu by’amashanyarazi mu bufaranza avuga ko ubu ari uburyo bw’ikorababuhanga bwafasha n’ingo kugabanya ikiguzi kigenda ku muriro.
Ati “Itara rimwe rya kilowati 100 rishobora kumurikira igipangu cyawe ntiwiriwe ushyiramo amatara menshi mu rwego rwo kuzigama amafaranga akoreshwa hagurwa umuriro.”
Muri 2017 amatara yo ku mihanda yari ku biirometero 663 naho muri uyu mwaka ageze ku birometero ibihumbi 2227 agakoresha kirowate miliyoni hafi 2 buri kwezi.
Umuyobozi wigenamigambi mu kigo gishizwe guteza imbere ingufu EDCL gishamikiye kuri REG Rugira Esdras , avuga ko izi nganda zatumye ikiguzi kigabanutse kubera habonetse aya matara akoranye ikoranabuhanga .
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW