Abanyamuryango ba Ejo Heza boroherejwe kugukoresha ku bwizigame bwabo mbere y’imyaka 55.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026 yemeje iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango wa Ejo Heza, rishyiraho amavugurura yemerera abanyamuryango gukoresha igice cy’ubwizigame bwabo mbere y’imyaka y’izabukuru ndetse no koroshya ibisabwa kugira ngo bahabwe pansiyo ya buri kwezi.
Iri teka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango wa Ejo Heza, hagamijwe kunoza uburyo abanyamuryango bakoresha ubwizigame bwabo.
Muri ayo mavugurura, umunyamuryango wa Ejo Heza yemerewe gukoresha igice cy’ubwizigame bwe mbere y’imyaka y’izabukuru. Iteka rigena ko nibura 30% by’ubwizigame bishobora kugoboka nyirabwo igihe cyose ababikeneye, mu gihe 70% bisigaye bikomeza kumubyarira inyungu kugeza ageze ku myaka y’izabukuru, ni ukuvuga atarageza ku myaka 55 y’amavuko.
Iteka ryemejwe kandi ryagabanyije igipimo cy’ubwizigame busabwa kugira ngo umunyamuryango ahabwe pansiyo ya buri kwezi. Ubu, umunyamuryango ashobora guhabwa pansiyo ya buri kwezi mu gihe afite nibura ubwizigame bwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe mbere byasabaga nibura miliyoni 4 Frw.
Byongeye, umunyamuryango wemerewe indi pansiyo igenwa n’itegeko yemerewe kubikuza agera ku 100% by’ubwizigame bwe n’inyungu zabwo. Rinateganya ko umunyamuryango ashobora guhabwa 25% by’ubwizigame bwe n’inyungu zabwo, mu gihe igice gisigaye gikomeza kumuhesha pansiyo ya buri kwezi.
Aya mavugurura agamije korohereza abanyamuryango ba Ejo Heza mu micungire y’ubwizigame bwabo, mu gihe bakomeza kwiteganyiriza izabukuru binyuze mu buryo bubaha amahitamo menshi ajyanye n’imibereho yabo. Ni mu gihe mu bihe byashije, bamwe binubiraga ko badashobora kugobokwa n’ubu bwizigame, cyane igihe bahuye n’impamvu zibasana ubushobozi badafite.

INEZA Marianne/INZIRA.RW
