Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye imikoranire myiza iri hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa kuko ishoramari r’Ubushinwa mu Rwanda rimaze kugera kuri Miliyari 1.2$.
Ibi yabitangaje ku wa 12 Nzeri 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa imaze ishinzwe.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze igihe kitari gito uhagaze ahirengeye bishingiye ku ishoramari Ubushinwa bugira mu Rwanda.
Yagize ati “U Rwanda rufata u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bwacu. Ubu bufatanye bwagize uruhare by’umwihariko mu ngeri z’ibanze zirimo ibikorwa remezo, ubuzima, ingufu n’uburezi, binajyana n’intego dusangiye y’iterambere. U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bifite ishoramari rinini mu Rwanda, rigera kuri miliyari 1.2$.”
Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruha agaciro uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’inzego zitandukanye z’ubukungu zirimo inganda n’ubwubatsi byanagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Ahamya ko nyuma y’inama yahuje u Bushinwa n’ibihugu 53 bya Afurika yabaye ku wa 4-6 Nzeri 2024, ubuyobozi bw’u Rwanda n’u Bushinwa bagiranye ibiganiro byavuyemo kuzamura urwego rw’umubano w’ibihugu byombi aho buri wese agomba kujya awungukiramo.
Ati “Mu myaka ishize u Rwanda n’u Bushinwa byateye intambwe mu kuzamura umubano wabyo mu by’ubuhahirane, hashyirwa imbere inyungu z’impande zombi no guhuza imyumvire ku bibazo bya politike bitandukanye, harimo no kuba u Rwanda rwemera ihame rya ‘One China’ no gushyigikira ko u Bushinwa bwunga ubumwe, n’uruhare rw’u Bushinwa mu gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside n’imvugo zibiba urwango.”
Yavuze kandi ko impande zombi zizakomeza gukorana mu nzego zitandukanye z’ubukungu hagamijwe ko buri gihugu kibyungukiramo, ndetse bakanafatanya gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yagaragaje ko mu myaka 75 ishize Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa ivutse, hatewe intambwe ikomeye mu iterambere, burandura ubukene n’inzara mu baturage bose, bwinjira mu ruhando rw’ibihugu bikize.
Ambasaderi Wang Xuekun yavuze ko ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa, byashimangiye ubufatanye ku ngingo zikomeye zifite akamaro.
Yagize ati “U Bushinwa bushyigikiye u Rwanda mu gusigasira ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. U Rwanda na rwo rushyigikiye gahunda ya One China no kongera kwihuza k’u Bushinwa.”
“Turi gushyira ingufu mu bufatanye bw’ibyerekeye ubuvuzi, duteza imbere umushinga ukomeye wo kwagura ibitaro bya Masaka n’uruhare rw’abaganga bo mu Bushinwa bavura abantu.”
Amb. Xuekun akomeza agira ati “Umusaruro mwiza ukomoka ku buhinzi bw’u Rwanda ugiye kugera ku meza y’Abashinwa.”
Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa na bwo bwageze kuri miliyoni 550$ mu 2023, mu gihe ibyo u Bushinwa bwaguze mu Rwanda byiyongereyeho 86%.
Ishoramari ryavuye mu Bushinwa na Hong Kong ringana na 7% y’irakozwe ryose mu 2022, aho bashoye agera kuri miliyoni 49.1$ mu 2022.
INZIRA.RW