Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagize madamu Soraya Hakuziyaremye guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR asimbuye Johhn Rwangombwa warangije manda ze ebyiri yemererwa n’itegeko.
Mu itangazo ryasohotse kuwa 25 Gashyantare 2025 rigashyirwaho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izinda rya Perezida wa Repubulika niryo ryashyizeho abayobozi bashya ba Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.
Madamu Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu akuwe mu mwanya wa Guverineri wungirije, naho Dr. Justin Nsengiyumva agirwa Guverineri wungirije.
Guverineri Soraya Hakuziyaremye asimbuye John Rwangombwa wari kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2013.
Mu 2021 ni bwo Soraya Hakuziyaremye yari yagizwe Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.
Hakuziyaremye Soraya yavukiye i Bruxelles mu Bubiligi, gusa ku myaka itanu ababyeyi be bagarutse mu Rwanda, aho yakuriye. Yize amshuri abanze muri APE Rugunga, ndetse aniga Imibare n’Ubugenge muri Ecole Belge de Kigali.
Yize muri Kaminuza zitandukanye nka Université Libre de Bruxelles, aho yize Ubucuruzi cyane cyane ibijyanye n’Imari, ari naho yaboneye Impamyabumenyi ya Engeniorat Commercial. Yaje gukomeza kwiga gucunga ibigo mpuzamahanga muri Kaminuza ya Thunderbird School of Global Management yo muri Amerika.
Madamu Soraya Hakuziyaremye yakoze muri Banki zikomeye ku rwego rw’Isi zirimo BNP Paribas i Paris anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles. Soraya Hakuziyaremye kandi yanditse amateka yo kuba ariwe mugore wa mbere uyoboye BNR.
Mu 2012 ni bwo yagarutse mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Mu 2014, yashinze Ikigo gishinzwe gutanga Inama mu bijyanye n’Imari ariko mu 2016, aza gusubira mu gukora mu mabanki aza no kuba Visi Perezida w’Ikigo gishinzwe gukurikirana Imikorere y’Ibigo by’Imari muri ING Bank i Londres.
Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Guverineri Wungirije wa Banki y’u Rwanda, we yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester.

INZIRA.RW