Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Banki ya Kigali yatanze Miliyoni 5 Frw zo kurwanya kanseri y’ibere
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Banki ya Kigali yatanze Miliyoni 5 Frw zo kurwanya kanseri y’ibere

Marianne
Yanditswe 24/10/2024
Share
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yitabiriye ibiganiro bijyanye n’ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kurwanya kanseri y’ibere
SHARE

Banki ya Kigali, BK biciye mu bukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere, yatanze Miliyoni eshanu z’ Amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) mu bukangurambaga bwateguwe n’Ikigo ‘Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA)’ bukorwa buri mwaka hagamijwe kumenyekanisha kanseri y’ibere, gukangurira abantu kuyipimisha hakiri kare, ndetse no gukusanya inkunga ikoreshwa mu gufasha mu buryo butandukanye abamaze kuyirwara.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa BK biyemeje gutanga wabo kuko babona ko ubwo bukangurambaga bukorwa muri gahunda yo kurwanya kanseri y’ibere ari ingenzi cyane mu kubungabunga imibereho myiza y’abaturage, nk’uko biri mu byo BK ishyize imbere.

Ikigo BCIEA cyashimiye cyane Banki ya Kigali (BK) kuko uretse iyo nkunga ya 5.000.000Frw, BK ni na yo yabaguriye inzu bakoreramo i Kanombe iba iyabo, kandi n’ubu ngo ikomeje kubafasha muri gahunda yo kwagura iyo nzu ikagira ibyumba bine ku buryo nibura buri kwezi yazajya ishobora gucumbikirwamo abarwayi umunani baje kwivuza muri Kigali.

Nsabimana Oda, umwe mu batangije ubwo bukangurambaga bwo gufasha abantu gusobanukirwa kanseri y’ibere no kwigisha abantu ibyiza byo kuyipimisha kare nka kimwe mu bitanga amahirwe yo kuba yavurwa igakira, yasobanuye ko mu Kwezi k’Ukwakira nk’ukwezi kwahariwe kanseri y’ibere, buri mwaka bategura ibikorwa bibiri harimo gukora urugendo rwo kuvuga kanseri, ikindi bagategura n’ahantu basangirira n’abantu b’ingeri zitandukanye (dinner).

Aho bakahakusanyiriza inkunga zifasha muri gahunda zitandukanye, harimo gutanga insimburangingo z’amabere ku buntu ku bamaze kurwara kanseri bagacibwa amabere, no gutanga amafaranga y’urugendo ku barwayi baturuka hirya no hino bajya kwivuza i Kanombe cyangwa i Butaro.

Nsabimana Oda yavuze ko kanseri ivurirwa kuri mituweli uretse abashobora gufashwa kubona itike ibajyana Kanombe cyangwa ku bitaro bya Kanombe.

Yagize ati “Kanseri iravurwa kuri mituweli, ariko hari abakenera amatike yo kujya i Butaro, abava za Huye baza i Kanombe tubaha amatike, ikindi tubafasha ni ukubaha insimburangingo ku buntu…amahirwe yo gukira kanseri ni uko ubimenya kare, ariko nubwo mu Rwanda ubu hari ubuvuzi, abenshi bagera kwa muganga byararenze batakibavuye, na bya bikoresho u Rwanda rwaguze, nk’ubu dufite ‘radiotherapy’ i Kanombe, muri Afurika ubanza iri ahantu nka hane, ariko abagore bagerayo byararenze. Amahirwe yo gukira ni ukubimenya kare, kuko buriya kanseri igira ibyiciro (stages) bine, iyo ubimenye ku cyiciro cya mbere n’icya kabiri, biba bigishoboka kuvurwa…”.

Nsabimana avuga ko muri iyo gahunda yabo bamaze gufasha mu buryo butandukanye abarwayi basaga 100. Ikindi ngo ni uko nubwo mu myaka yashize byavugwaga ko kanseri y’ibere abantu bagombye gutangira kuyipimisha hejuru y’imyaka 35, ubu ngo hari n’abakobwa bafite munsi y’imyaka 30 bayirwara. Mu barwayi bafasha kandi harimo n’abagabo kuko na bo barwara kanseri y’ibere nubwo bataba ari benshi.

Oda Nsabimana akangurira abantu kujya kwisuzumisha cyane cyane kanseri y’ibere kimwe n’iy’inkondo y’umura kuko zombi ari kanseri zivurwa zigakira iyo zimenyekanye kare.

“Icyo nsaba rero, ufite amakuru wese ya kanseri yayabwira abandi bakajya kwisuzumisha hakiri kare. Ikindi nasaba sosiyete nyarwanda ni ukuba hafi y’abarwayi, kuko gutereranwa ni ikintu gikomeye, kibabaza kandi gituma ubuzima burangira vuba. Imiryango ifite abarwayi ni ngombwa kubaherekeza muri ruriya rugendo.”

Bari mu bukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere

 

INZIRA.RW

Marianne 24/10/2024 24/10/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?