Banki y’Isi yageneye u Rwanda miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika hakaba harimo azakoreshwa mu gutanga ubumenyi mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro no guteza imbere gahunda ya leta yo kuzamura ubumenyi muri rusange.
Itangazo ryasohowe na Banki y’Isi rivuga ko ayo mafaranga ari muri gahunda ya ‘Priority Skills for Growth and Youth Empowerment:PSGYE)’, igamije gufasha urubyiruko guhangana ku isoko ry’umurimo.
Akazatangwa binyuze mu Kigo cya Banki y’Isi kigamije Iterambere, IDA.
Aya mafaranga harimo azakoreshwa mu gutanga ubumenyi mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro no guteza imbere gahunda ya leta yo kuzamura ubumenyi muri rusange no gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bushobora kubahesha akazi, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh.
Yagize ati “PSGYE izafasha urwo rubyiruko kubona ubumenyi bushobora kubahesha akazi cyangwa bakikorera, ariko n’abasanzwe bafite akazi bazafashwa cyane cyane abafite imishinga mito n’iciriritse kugira ngo ubumenyi bwabo butezwe imbere umusaruro wiyongere.”
Yakomeje agira Ati “Banki y’isi yifuza gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu kwagura amahirwe ku rubyiruko no kongera iterambere rusange n’umusaruro.”
Biteganyijwe ko gahunda ya ‘Priority Skills for Growth and Youth Empowerment’ izongera amahirwe yo kubona ubumenyi busabwa ku isoko ry’umurimo, ikaba izareba urubyiruko rutari mu mashuri n’urudafite akazi.
Izateza imbere ubumenyi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), itange impamyabumenyi, ikaba ishimangira imiyoborere ya gahunda rusange yo guteza imbere ubumenyi mu Rwanda.
INZIRA.RW