Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu biganiro yagiranye na Qimiao Fan, uhagarariye Bank y’Isi mu bihugu by’u Rwanda, Somalia, Kenya na Uganda. Bemeranyije gukomeza gufatana urunana mu iterambere ry’u Rwanda rikataje.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Ukwakira 2024 nibwo impande zombi zagiranaga ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye, aho Bank y’Isi igaragaza ko yiteguye gukomeza gushimangira ubufatanye na Leta y’u Rwanda, binyuze mu mishinga itandukanye y’iterambere.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente na Qimiao Fan, ibiganiro byabo byibanze ku mishinga itandukanye u Rwanda rwifuza gufatanyamo na Bank y’isi muri gahunda y’imyaka 5 iri imbere, bibanze cyane ku guhanga imirimo ku rubyiruko nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yabigaragaje.
Qimiao Fan, uhagarariye Bank y’Isi mu bihugu by’u Rwanda, Somalia, Kenya na Uganda, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere mu myaka ishize, avuga ko Bank y’isi yiteguye gutera inkunga imishinga ikubiye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 5 iri imbere, bibanda cyane ku gushora imari mu kubaka ibikorwaremezo biramba.
Ati “Twafashije u Rwanda gutera imbere mu buryo butandukanye kandi bunyuze mu mucyo, ubu icyo tuzibandaho ni ukurufasha gushora imari mu kubaka ibikorwaremezo biramba, mu burezi, mu bumenyingiro, mu rwego rw’ubuzima, mu mibereho myiza y’abaturage n’ahandi. Ni iby’ingenzi ko igihugu gitera imbere mu nzego zose, kandi tuzakomeza gushyigikira igihugu mu iterambere ry’izi nzego zose.”
Leta y’u Rwanda ivuga ko hari imishinga itandukanye y’iterambere ifatanyamo na Bank y’isi, ndetse ko uwo kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 wakozwe mu mwaka wa 2020, ari umwe mu yasize impinduka zifatika.
Hashize imyaka 61 Bank y’isi itera inkunga u Rwanda, ndetse u Rwanda rushima cyane uruhare rwayo mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
INZIRA.RW