Ikigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda, BDF cyasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikigega nyafurika cy’ingwate n’ubufatanye mu by’ubukungu FAGACE mu rwego rwo korohereza abadafite ingwate bagorwaga no kugera kuri serivise z’imari.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2025, ku cyicaro gikuru cy’Ikigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda BDF, nibwo hashyirwaga umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’imyaka itanu hagati ya BDF n’ikigega nyafurika cy’ingwate n’ubufatanye mu by’ubukungu FAGACE.
Ni amasezerano yitezweho guteza imbere ishoramari, no gufasha imishinga mito n’iminini kugera kuri serivise z’imari itangirwa ingwate.
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Ngueto Tiraina Yambaye, Umuyobozi Mukuru wa FAGACE, yavuze ko bayitezeho korohereza byinshi birimo korohereza ibigo bito n’ibiciriritse kugera kuri serivise z’imari.
Ati “BDF ni ikigo kizobereye mu byo gutangira ingwate imishinga mito n’iciriritse muri iki gihugu, niyo mpamvu FAGACE yahisemo gukorana na BDF mu kurushaho kongera ingwate zitangwa kandi hagatwangwa nyinshi ku ma banki, mu rwego rwo gufasha ibigo bito n’ibiciritse kugera kuri serivise z’imari.
Yakomeje agira ati “Niba banki nta mafaranga ahagije ifite, FAGACE yiteguye kuzana umufatanyabikorwa uyiha amafaranga, nayo igatanga inguzanyo kuri za SMEs. BDF izaba ihari ngo itangire ingwate iyo mishinga, ndetse mu gihe amafaranga ari menshi, BDF izakorana na FAGACE mu gushaka igisubizo”
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka yagaragaje ko aya masezerano aje kubafasha kongera serivise batangaga kugeza no ku bigo binini baburaga uko bafasha.
Vincent Munyeshyaka yashimangiye ko aya masezerano y’ubufatanye na FEGACE ari umwanya mwiza wo gufasha BDF kunoza serivise batanga biciye mu gutangira ingwate imishinga mito n’iciriritse kugeza no ku bigo binini bagorwaga no kubyishingira mu ma banki kugira ngo byoroherwe no kugera kuri serivise z’imari.
Ikigega nyafurika cy’ingwate n’ubufatanye mu by’ubukungu FAGACE, gikorera mu bihugu 14 bya Afurika birimo n’u Rwanda.
BDF ivuga ko aya amasezerano y’imyaka 5 ari amahirwe aje kubafasha kunoza inshingano zabo kuko bari basanzwe bakorana gusa n’ibigo by’imari by’imbere mu gihugu. Ndetse guhuza ubushobozi bikazaha amahirwe ibigo binini BDF itashoboraga gufasha kugera kuri serivise z’imari.
INZIRA.RW