Tariki ya 5 Kamena 2021, Leta y’u Rwanda na Kaminuza ya Nanyang Technological University (NTU) yo muri Singapore bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yitezweho korohereza abanyarwanda kujya guhaha ubumenyi muri icyo gihugu cyateye imbere, ariko by’umwihariko ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga.
Aya masezerano ni umusaruro wavuye mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’umuyobozi mukuru w’iyo Kaminuza Professor Subra Suresh, ubwo bari mu nama yiga ku bukungu bw’isi, muri 2019.
Ibikubiye muri aya masezerano bigaragaza neza ko hagiye kubaho ubufatanye mu guteza imbere ubushakashatsi, uburezi, amahugurwa n’ikoranabuhanga hagati ya Leta y’u Rwanda n’iyo Kaminuza.
Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr Valentine Uwamariya yavuze ko ubu bufatanye buzihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Yagize ati “Aya masezerano aratera ingabo mu bitugu icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko tureba mu byo NTU izobereyemo byakemura ibibazo dufite mu burezi mu Rwanda.Afitiye inyungu impande zombi kandi mu bijyanye no kuzamura ishusho yacu ku rwego mpuzamahanga”.
Mu bikubiye muri ayo masezerano harimo kuba abanyarwanda barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’ibindi byiciro byisumbiyeho bazajya bahurira n’abo muri NTU mu bushakashatsi bugamije gukarishya ubumenyi.
Abanyeshuri bo mu bihugu byombi biga ibijyanye n’ikoranabuhanga bazahabwa amahirwe yo kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, aho amwe mu masomo azatangwa hifashishijwe iya kure mu gihe kandi hari abanyeshuri bo mu Rwanda bazajya kwiga muri Singapore, n’abaho baze kwiga mu Rwanda.
Hazabaho kandi gahunda yo kongerera ubumenyi abayobozi mu nzego za Leta, ba rwiyemezamirimo n’abakora mu zindi nzego hagamije kubafasha kurushaho gutanga umusaruro mu byo bakora.
Ibi kimwe n’ibindi bikorwa by’ubufatanye bikubiye muri aya masezerano byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi mu bihugu byombi, no kurushaho gutanga umusaruro mu nzego zitandukanye, cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga.