Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd mu gihe cy’amezi atatu.
Ni icyemezo cyatangiye kubahirizwa tariki 23 Mutarama 2026, nyuma y’uko Mobicash Rwanda Ltd igaragayeho imikorere itubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ibigo bitanga serivise zo kwishyurana.
Mobicash yahagaritswe hashingiye ku ngingo ya 34 igika “e” y’itegeko riganga abatanga serivise zo kwishyurana, iyi akaba ariyo mpamvu BNR yategetse ko “Mobicash ibujijwe gukomeza gukora ibikorwa byo gutanga serivise zo kwishyurana cyangwa kwakira amafaranga y’abakiriya.”
BNR yatangaje ko abakiriya basanzwe bafite konti bazakomeza kugira uburenganzira busesuye ku mafaranga yabo kandi bashobora no kuyabikuza, ndetse BNR ikazakurikiranira hafi kugirango abaguzi batabirenganiramo.
Banki Nkuru y’u Rwanda yasabye abakiriya n’abandi banyarwanda gukoresha ubundi buryo bwo kwishyura serivise zatangwaga na Mobicash.
Ni mugihe BNR inavuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda abakoresha serivise z’imari mu Rwanda, ndetse no guharanira ko zitangwa mu buryo butekanye kandi bwubahiriza amategeko.
Itangazo rihagarika by’agateganyo Mobicash ryashyizwe hanze kuwa 29 Mutarama 2026, aho ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya M. Hakuziyaremye.

INEZA Marianne/INZIRA.RW
