Banki nkuru y’u Rwanda yasabwe gukurikirana ikibazo cy’amabanki yunama ku baturage akabishyuza inyungu z’umurengera ku bwo kubaha amasezerano ari mu rurimi batumva.
Ibi byasabwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ubwo bagezwagaho raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.
Hon. Senateri Evode Uwizeyimana yagaragarije Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa ko ibigo by’imari mu Rwanda bigira amasezerano asa atangirwaho inguzanyo, aho usanga batanga amasezerano y’inguzanyo mu rurimi abanyarwanda batumva mu rwego rwo kubishyuza inyungu z’umurengera.
Hon. Evode Uwizeyimana yagize ati “Urahura n’umusaza ucuruza ifarine hano Nyabugogo akavuga ati ‘nge narinkeneye amafaranga banyereka aho nsinya’ agasinya akijyendera niba wahaye umuntu amasezerano, agasinya amasezerano ari mu rurimi atumva ni naho ugenda ukamuhambirira ukamubwira ngo interest ni 16, hirya inyuma ugashyiraho ibyo bita processing fees, ugashyiraho management fees, ukazasanga wa muntu afite inguzanyo iri nko kuri 23% atabizi bitewe nuko iyo contract yanditse mu rurimi atumva.”
Akomeza agira ati “Amasezerano menshi agiye yanditse mu Cyongereza bagenda bahindura amazina bacomekamo imibare gusa ariko contracts bakoresha ni zimwe”.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko Banki Nkuru y’Igihugu igomba gukurikirana ibi bigo by’imari, amasezerano akajya atangwa mu ndimi abantu bumva neza, aho kubunamaho mu ndimi batumva neza.
Inteko Ishinga Amategeko kandi yagaragarije BNR ikibazo cy’abaturage bishyura mu madolari zimwe muri service kandi bari mu Rwanda, kuko ngo bikomeje gutya ifaranga ry’u Rwanda ryaba riri mu kaga bagasaba ko byakosorwa.
Hon. Depite Pie Nizeyimana yagize ati “Mu mabwiriza ariho ni uko mu Rwanda hakoreshwa amafaranga y’amanyarwanda nyine, ariko haracyakomeje kugaragara abantu bishyuza service mu madevize nk’uko nabo babibonye ku bucode bw’inzu z’ubucuruzi n’izo guturamo, nka BNR bakora iki kugira ngo ibi bicike burundu cyane ko bimunga agaciro k’ifaranga ryacu abo mwasanze bishyura mu madevize mwabagiriye izihe nama cyangwa mwabafatiye izihe ngamba kugira ngo bibere urugero n’abandi.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko BNR ikomeje kunoza imikoreshereze y’inyandiko zanditswe mu Kinyarwanda cyane cyane izireba abaturage.
Ati “Itegeko ritegeka y’uko ibigo by’imari bigomba gutanga inyandiko ku mukiriya mu rurimi yumva muri izi ndimi uko ari eshatu zikoreshwa mu Rwanda. Ikiriho ni ukuvuga ngo tubikurikirana dute kureba ko koko ama bank n’ibigo by’imari bitanga inyandiko izo ari zo zose mu ndimi umuntu ashaka”.
Guverineri Rwangombwa kandi asaba abakishyura mu amadolari ko batanga ayo makuru ubundi ababikora bakabiryozwa.
Yagize ati “Muri karitsiye runaka wihereranye umupangayi we akamusaba amadevize biragoye wenda kubibona, ariko icyo dukora ni ukubyamamaza kandi akenshi nayo y’ubucuruzi tuyamenya kubera abapangayi bajyayo bakavuga bati ntabwo BNR yemera ko, ntabwo igihugu cyemera kwishyura mu madevize nibo batumenyesha tukabikurikirana, hariho rero Ingamba zo gukurikirana abo bantu ndetse dufite inama duhuriraho n’inzego zitandukanye hano mu mujyi wa kigali ari Police, RIB, kugira ngo dufatanye gukurikirana ababa bakora ibikorwa bitemewe n’amategeko.”
Raporo Bank Nkuru y’U Rwanda yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ikubiyemo ibikorwa byo kuva ku itariki 01 Nyakanga 2023, kugeza tariki ya 30 Kamena 2024.
INZIRA.RW