BPR Bank Rwanda Plc yahuje imbaraga na Kigali Norrsken House mu gufasha ba rwiyemezamirimo bakizamuka bafite imishinga y’ikorababuhanga igaragaza ahazaza mu gucyemura ibibazo byugarije sosiyete.
Uku gushyirahamwe byatangijwe kuwa 25 Werurwe 2024, hagamijwe kubyaza inyungu urubuga rwashyiriweho ba rwiyemezamirimo bato Norrsken Media Hub ngo bamenyekanishirizeho ibikorwa byabo, ndetse bahane amakuru banatange ubuhamya bw’ibyo bagezeho.
Uyu muhango wo gutangiza ubufatanye kumugaragaro witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Norrsken East Africa, Elie Habimana, Umuyobizi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi n’abandi bayobozi.
Mukuru wa Norrsken East Africa, Elie Habimana yatangaje ko muri Norrsken hari byose nkenerwa igisigaye aruko ba rwiyemezamirimo bato batangira kubibyaza inyungu.
Ati “Ibintu byinshi dukora ni uko tuba twabonye undi ubikora. Uku gufatanya bizatuma benshi bihangira imirimo.”
Yongeyeho ko nk’uko utakishoboza byose gufatanya na BPR Bank Rwanda bizafasha benshi kubona igishoro kandi ko ari intambwe ya mbere hari byinshi bateganya gukora.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yashimangiye ko bagiye gufatanya na Norrsken nk’ikigo cy’imari kuko bahora bifuza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bazamura serivise batanga ku babagana bose.
Yagize ati “Twiteze ko buri ruhande ruzabonera inyungu ku rundi. Banki ya BPR izakoresha uburambe ifite mu gutanga service z’imari ku bakorera muri Norrsken, natwe tugire umufatanyabikorwa udufasha kwiga uburyo imishanga mito n’iciriritse yatezwa imbere.”
BPR Bank Rwanda Plc, izateza imbere Norrsken Media Hub biciye mu gutanga amafaranga na serivisi za banki kuri ba rwiyemezamirimo bato bo muri iki kigo.
Iyi mikoranire ya BPR Bank Rwanda Plc na Kigali Norrsken House ikazamara umwaka umwe, gusa ukaba wakongerwa hangendewe ku musaruro wavuyemo.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW