Shumbusho Cosia w’imyaka 24 wo mu Karere ka Bugesera aravuga ko kuyoboka ubuhinzi bw’inyanya byatumye asezera ku gukoreshwa nawe agatanga akazi, ahereye ku murima akodesha.
Uyu musore w’imyaka 24 atuye mu Mudugudu w’ Ibiraro II, Akagari ka Tunda, Umurenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, amaze imyaka igera kuri itandatu akuye amaboko mu mifuka akayoboka ubuhinzi.
Ati “Natangiye ubuhinzi 2018, ntangira mpinga imbuto z’inyanya. Mu gihe maze mpinga ubuhinzi bwangejeje ku kibanza naguze ibihumbi 800 Frw”
Akomeza agira ati “Mbere ntarajya mu buhinzi nakoreraga amafaranga bisanzwe ntera ibiraka, nzakubona ko mpinze imbuto byakunda. Kubona amafaranga ntabwo byari byoroshye, niho natekereje ko ntakwiye kuguma mu muhanda ndi mayibobo (inzererezi)”
Shumbusho ashimangira ko guhabwa amahugurwa ku buhinzi bugezweho kandi buhingira isoko byamuzamuriye umusaruro.
Ati “Nagize amahirwe mbona amahugurwa ku gukora ubuhinzi bw’umwuga, ntekereza ukuntu nakodesha umurima nkajya mpinga ku buso bunini kandi ubu mpagaze neza. Byibuze ubu nkurikije amafaranga ninjizaga nkuye mu buhinzi bw’inyanya harimo ikinyuranyo cy’amafaranga ibihumbi 600 Frw. Ubu intego ni ukubaka cya kibanza cyanjye nkaba iwanjye.”
Muri iyi minsi isi ikataje mu ikoranahunga, urubyiruko rurimo urwize ruri kwishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi. Kuri Shumbusho Cosia asanga bagenzi be bakwiye gutekereza kure bagaca ukuburi n’izi ngeso zibangiriza ejo hazaza, akaboneraho kubibutsa ko mu buhinzi harimo amahirwe yabageza ku bukire no kwigira aho guhora bateze guhabwa akazi.
Ati “Urubyiruko ikintu narubwira, narukangurira gukura amaboko mu mifuka bagakora, bayoboke ubuhinzi nibwo bwa mbere. Nihereyeho ku ntambwe maze gutera mbicyesha ubuhinzi baze dufatanye kwiyubaka no kubaka igihugu kuko nitwe mbaraga z’igihugu.”
Hatungimana Elie yahawe akazi na Shumbusho, avuga ko mu myaka ibiri bamaze bakorana hari byinshi yamwigiyeho kandi nawe intego ari ukwikorera afatiye urugero ku mukoresha we.
Yagize ati “Amafaranga ampa ntabwo nyanywera inzoga cyangwa ibindi bibi nyakoresha, ahubwo nanjye ndizigama kugirango nyuma y’amezi nk’atatu nzabe ntangiye kwikorera.”
Akomeza agira ati “Urubyiruko ahubwo nitwe dukwiye gukora ubuhinzi kuko nitwe dufite imbaraga, nitwe Rwanda rw’ejo. Ndashishikariza bagenzi banjye ko ubuhinzi ari ubwa mbere, nk’ubu boss (umukoresha) wanjye mu minsi mike araba abara miliyoni, urumva kandi nanjye azaba amfashije kuko azampemba mbashe kugira aho nigeza. Nk’ubu ngenda ku igare ryanjye singitega umunyonzi.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko mu Rwanda ubuhinzi bukorwa n’abanyarwanda 82.1%, aho urubyiruko ruri mu buhinzi rungana na 21.2%. Gusa abakora ubuhinzi 81% ntibarangije amashuri abanza.
Urubyiruko rwiganjemo urwize rukaba rusabwa kwigira kuri bagenzi babo bayobotse ubuhinzi, aho guhora bahanze amaso guhabwa akazi kandi nabo bakwiye kugatanga. Uku guhindura imyumvire bikazafasha igihugu mu kurushaho kongera n’umusaruro w’ubuhinzi.
INZIRA.RW