U Rwanda rwaje imbere ku Isi nk’igihugu cyohereje amabuye y’agaciro ya Coltan menshi mu mahanga mu 2023, aho rumaze imyaka itatu rwikurikiranya ruhigika Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yaje ku mwanya wa Kabiri.
Ikigo gikurikiranira hafi ubukungu bw’Afurika, Ecofin Agency yatangaje ko mu 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan apima toni 2.070 bituma ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kohereza menshi mu mahanga, mu gihe RDC ya kabiri yohereje toni 1,919.
Uretse umwaka ushize, u Rwanda rwaje kuri uwo mwanya wa mbere no mu myaka ya 2014, 2015, 2017 na 2019, rukaba rwaragendaga rusimburana kuri uwo mwanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umwaka ushize akaba ari bwo bwa mbere rwesheje umuhigo wo kohereza Coltan irenze toni 2,000.
Mu mwaka wa 2023 agaciro k’amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga kageze kuri miliyari 1,1$ kavuye kuri miliyoni 772$ mu 2022, bivuze ko kiyongereye ku kigero cya 43%.
Amabuye y’agaciro ya Coltan yonyine yinjirije u Rwanda asaga miliyari 31.434 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2023, avuye mu biro 475,785 byohereje mu mahanga kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2023.
Mu gihembwe cya kabiri cya 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga coltan zipima ibiro 587.015 zirwinjiriza asaga miliyari 35.961 Frw.
Ni mu gihe mu gihembwe cya gatatu cya 2023, Coltan u Rwanda rwohereje mu mahanga ingana n’ibiro 468.887, aho mu Ukwakira rwohereje ibiro 159,29 bifite agaciro ka miliyari 8.930 Frw, mu Ugushyingo rwohereza ibiro 128.887 bifite agaciro ka miliyari 6.935 Frw, mu gihe mu Ukuboza rwohere ibiro 180,393 bifite agaciro ka miliyari 8.572 Frw.
Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyatangaje ko impamvu y’iryo zamuka ry’amabuye y’agaciro arimo Coltan yoherezwa mu mahanga bikomoka ku kuyongerera umusaruro, ubunyamwuga mu bucukuzi, kongera imbaraga mu bikoresho bigezweho, ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda y’ubucukuzi burambye kandi butanga umusaruro.
Imibare igaragaza ko akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kihariye ibirenga 70% by’umusaruro wa Coltan ushyirwa ku masoko mpuzamanga.
Mu Karere ka Bugesera hakaba haruzuye uruganda ruzajya rutunganya Coltan, aho rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za Coltan mu kwezi, ni uruganda rwaruzuye rutwaye arenga miliyoni 20$.
INZIRA.RW