Umuryango w’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) ku bufatanye na Banki y’Isi batangije umushinga wo kwihutisha urwego rw’ingufu muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, ahatangijwe umushinga wa miliyari 5$ z’amadorali.
Ni muri gahunda bise ASCENT yatangarijwe i Lusaka, muri Zambiya kuri uyu wa 4 Kamena 2024, iza ishimangira icyemezo cyo kwihutisha ingufu z’amashanyarazi muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, hagamijwe intego yo gutanga amashanyarazi mashya ku baturage miliyoni 100.
Ni gahunda igamije guhindurira ubuzima bwa benshi, no kuziba icyuho cy’ibisubizo by’ingufu zirambye kandi zisukuye mu bihugu binyamuryango bya COMESA.
Uyu muhango witabiriwe na Madamu Chileshe Mpundu Kapwepwe, Umunyamabanga Mukuru wa COMESA, Madamu Boutheina Guermazi, Umuyobozi wa Banki y’Isi ushinzwe kwishyira hamwe kw’Akarere ka Afurika, Uburasirazuba bwo hagati na Afurika y’Amajyaruguru.
Umunyamabanga Mukuru wa COMESA, Chileshe Mpundu Kapwepwe yashimangiye ko ibikubiye mu mushinga ASCENT bigamije guhindura ubuzima bwa benshi kuko amikoro akunze kuba imbogamizi.
By’umwihariko yagaragaje ko akarere gakwiye kwita cyane ku kibazo cy’ingufu hitwa cyane ku gushyigikira imirongo migari n’impinduka zigenda zishyirwaho, ndetse no kubakira ubushobozi imishinga imwe n’imwe ihari. Gusa ngo byose bikaba biri muri gahunda ya ASCENT.
Umuyobozi wa Banki y’Isi ushinzwe kwishyira hamwe kw’Akarere ka Afurika, Uburasirazuba bwo hagati na Afurika y’Amajyaruguru, Boutheina Guermazi yashimangiye uruhare rukomeye rwo kubona ingufu mu guteza imbere ubufatanye bw’akarere no guteza imbere imibereho myiza y’ubukungu.
Yagize ati “Kwita ku kugeza ingufu zihendutse kuri bose ni urufunguzo rwa Banki y’Isi rwo guhuriza hamwe Afurika. Ni ingenzi gushyira imbaraga mu guhuza imikoranire y’akarere kuko bifasha mu guteza imbere ubucuruzi na serivise, kwihuta mu ikoranabuhanga, kureshya ishoramari no guteza imbere ubumenyi no guhanga udushya.”
Peter Kapala, Minisitiri w’ingufu muri Zambia, yagaragaje gushora imari mu rwego rw’ingufu bizanareshya abashoramari ndetse bigatuma imwe mu mishinga itadindira.
ASCENT, ni umushinga ugamije guhindura ubuzima bw’abaturage biciye mu kubegereza ingufu z’amashanyarazi abatuye akarere ka COMESA, ibi bikazatuma abagerwaho n’amashanyarazi bagera kuri 48% bavuye kuri 26% bariho kugeza ubu cyane cyane mu bice by’icyaro.
Ibihugu nka Angola, Botswana, Namibia na Afurika y’Epfo nibyo bizungukira muri uyu mushinga ku ikubitiro.

Patrick SIBOMANA/INZIRA.RW