Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) John Rwangombwa yagaragaje ko u Rwanda ruhora rwiteguye kwigira ku buryo nta bwoba batewe no kuba amahanga yahagarika inkunga aha u Rwanda.
Yavuze ibi mu gihe mu mwaka wa 2012 ibihugu byinshi by’i Burayi byahagaritse inkunga byageneraga u Rwanda, nyuma y’ibirego byashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo (RDC).
U Rwanda icyo gihe rwagaragaje ko bidakwiriye dore ko rwagaragazaga ko nta ruhare rufite mu bibera muri Congo, icyakora rwishakamo ibisubizo ari nabwo hatangizwaga ikigega Agaciro Development Fund.
Kuri ubu, u Rwanda rwongeye gushinjwa gufasha inyeshyamba za M23 ndetse RDC isaba amahanga uko bwije nuko bucyeye ko rufatirwa ibihano. Ibituma benshi bibaza uko byagenda mu gihe ibihe byakisubiramo nko mu 2012.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa mu kiganiro Long Form cya Sanny Ntayombya, yavuze ko ibihe nk’ibyo u Rwanda ruhora rubyiteguye, ku buryo nta bwoba batewe nuko inkunga z’amahanga zahagarara.
Yagize ati “Biragoye kuvuga ko ibyabaye bitazongera kubaho, kuko byakozwe n’abafatanyabikorwa n’ejo babyuka bagafata umwanzuro wo guhagarika inkunga zabo. Na mbere y’aho Perezida yakunze kudusaba kwigira, ubwo byabaga yego byari bitunguranye ariko nanone buri gihe twabaga twiteguye ko ibintu nk’ibyo byabaho.”
Guverineri Rwangombwa yakomeje agira ati “N’uyu munsi byabaho, ejo byabaho. Urugero hari abaturanyi bahagarikiwe inkunga kubera itegeko ryatowe. Hari ibintu uba udafiteho uburenganzira, icy’ingenzi ni ukwiyubaka ku buryo iyo ibintu nk’ibyo bibayeho ubasha kubyitwaramo neza. Ni nacyo twakoze icyo gihe, nko ku ngengo y’imari habayeho kureba iby’ingenzi kurusha ibindi.”
John Rwangombwa yavuze ko n’ubu Rwanda rwiteguye kwirwanaho mu gihe abafatanyabikorwa barwo baba bafashe umwanzuro wo guhagarika inkunga.
Ati “Duhora twiteguye guhangana n’ibibazo nk’ibyo, binyuze mu gusigasira amadovize igihugu gifite no kureba ngo bibaye ni ibiki twashyira imbere kurusha ibindi.”
Rwangombwa yavuze ko nk’ibyakorewe u Burusiya atari byo, gusa agaragaza ko inzira zindi ziri gushakishwa zizafata igihe ngo zibyare umusaruro.
Ati “Ibyabaye ku Burusiya ni ugutandukira amahame y’imikorere y’ibigo by’imari ku rwego mpuzamahanga ariko nanone ntabwo bizabuza ko bikomeza kuba uko bimeze ubu. Icyo ibihugu biri gukora ni ugushaka andi mahitamo ya kabiri ariko ugomba kuba ukoresha inzira zisanzwe kugeza igihe uboneye izindi.”
Nko muri Afurika, ibihugu byatangiye kubaka ikoranabuhanga ryabyo rizajya rifasha amabanki yabyo guhererekanya amafaranga, aho kwifashisha irya SWIFT rifitweho ububasha n’abanyaburayi gusa.
INZIRA.RW