Equity Bank Rwanda Plc na Sosiyete y’ishoramari mu buhinzi n’ubworozi Umujyojyo Investment Group Plc (UIG Plc) batangije ku mugaragaro imikoranire igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga mu Rwanda.
Umujyojyo Investment Group Plc igizwe n’abanyamuryango basaga 1500 bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’iz’ikirenga(PhD) mu by’ubuhinzi, ubuvuzi bw’amatungo n’ibidukikije.
Amasezerano ashimangira imikoranire yatangijwe hagati y’ibyo bigo byombi yashyizweho umukono ku wa 31 Gicurasi 2021, akaba ateganya ko Equity Bank Rwanda izajya iha Umujyojyo ubujyanama mu by’ishoramari, ndetse n’inguzanyo zizajya zikoreshwa mu mishanga y’ubuhinzi n’ubworozi itandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, nyuma yo gusinya ayo masezerano yavuze ko gukorana n’Umujyojyo bizatanga umusaruro mwiza mu guteza imbere ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, kandi bigafasha iyi banki mu kuzamura imibereho y’abaturage nk’imwe mu ntego zabo.
Yunzemo ati “Twishimiye kugira uruhare mu rwego rw’ubuhinzi ku bw’impamvu ebyiri. Iya mbere ni uko ubuhinzi butanga akazi ku bantu benshi kandi muzi uko ubukungu buhagaze aha ngaha kimwe n’ahandi muri Afurika, aho tugihanze amaso ubukungu bushingiye ku rwego rw’ubuhinzi.
Icya kabiri cyitaweho, ni intumbero n’intego zihindura ubuzima. Kuri twe kugira ngo tubashe guhindura ubuzima n’imibereho by’abaturage, dushobora gusa kubikora ari uko tugize uruhare mu byo bakora umunsi ku munsi.”
Umuyobozi wa Umujyojyo Investment Group Plc, Murwanashyaka Evariste yavuze ko aya masezerano ari ingirakamaro cyane, kuko azabafasha kubona ubujyanama ku ishoramari kandi n’igihe bakeneye inguzanyo bifashisha mu mishinga itandukanye bakayibona bitabagoye.
Yagize ati “Umujyojyo ni sosiyete y’ishoramari yahurije hamwe abantu bize iby’ubuhinzi,ubworozi n’ibidukikije;dushaka natwe kubishoramo imari nk’ababyize kurenza uko twabiharira abatabizi.[…] Uretse kuba Equity Bank itanga amafaranga, twari dukeneye umujyanama mu bijyanye no gukoresha amafaranga.”
Equity Bank imaze igihe gito itangaje ko ifite gahunda yo gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, aho yifuza ko inguzanyo itanga muri urwi rwego zizamuka zikagera kuri 30/100 by’inguzanyo zose.
Umujyojyo Investment Group Plc ni sosiyete yashinzwe muri Gicurasi 2019 n’abize iby’ubuhinzi, ubuvuzi bw’amatungo, ibidukikije n’ibindi bifitanye isano na byo bagamije guhanga udushya mu by’ishoramari muri urwo rwego, kugira ngo narwo rugire uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.