Equity Bank Rwanda Plc ifatanyije n’Ikigo cy’Inzobere mu Iterambere giharanira kurwanya Ubukene no guteza imbere Amasoko y’Imari, FSD Africa, batangije gahunda yiswe ‘Financial Inclusion programme for refugees (FI4R)’ izafasaha impunzi koroherezwa kugera kuri serivisi z’imari.
Ubusanzwe impunzi ziri mu Rwanda zigorwa no kubona serivisi z’imari na cyane ko kugira ngo zimwe muri izo serivisi nko gusaba inguzanyo bisaba kuba abantu bafite ingwati zishobora gutangwa kandi impunzi ntazo ziba zifite.
Hari kandi kuba ibigo by’imari bishobora gusaba kuba bafite umutungo uzwi, umwirondoro uzwi neza kandi rimwe na rimwe ku mpunzi usanga imitungo yazo itaba iri mu gihugu.
Iyi gahunda igiye gutangizwa na Equity Bank ku bufatanye na FSD Africa igamije kugeza serivisi z’imari ku mpunzi zirenga ibihumbi 90 zicumbikiwe mu Rwanda.
Uyu mushinga watangirijwe ku mugaragaro mu Nkambi y’impunzi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, ikaba ari nayo nkambi nini iri mu Rwanda.
Iyi nkambi ya Mahama yakira iziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi n’ibindi bihugu by’ibituranyi nubwo kuri ubu abiganjemo ari abanyarwanda.
Uko bizajya bikorwa
Binyuze muri iyi gahunda, impunzi zizajya zibona serivisi za banki n’ibigo by’imari zirimo gufungura konti, kwakira no kohereza amafaranga, kwizigamira, kwaka inguzanyo mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubona ubwishingizi n’izindi hifashishijwe uburyo bwa (USSD) kuri telefoni ngendanwa.
USSD ni uburyo umuntu akoresha kugira ngo agere kuri serivisi runaka bitewe n’uwayikoze inzira yagenwe yifashishije uburyo buzwi nka akanyenyeri ugakomeza ushyiraho imibare yagenwe.
Uyu mushinga kandi uzatanga amahugurwa yo gusoma no kwandika kugira ngo impunzi zibashe kubona ubumenyi ku micungire y’imari yazo.
Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n’Imibereho Myiza muri Equity Bank, Dianah Mukundwa, yavuze ko ubu buryo buzahindura imibereho y’izi mpunzi zitabashaga kugera ku mari.
Yagize ati “Twizera ko kurushaho korohereza no kwegereza serivisi z’imari abaturage ari imwe mu nzira yo guhindura imibereho yabo. Binyuze muri uyu mushinga tuzi neza ko ubuzima bwa benshi bugiye guhinduka kandi mu buryo burambye.”
Kubona serivisi z’imari n’ubumenyi mu gucunga imari n’ubucuruzi bwabo, impunzi mu Rwanda zizoroherwa mu buryo bw’imicungire kandi zibashe kwizigamira ku buryo bizagabanya ihungabana mu bukungu no kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FSD Africa, Kuria Wanjau, yemeza ko impunzi nazo zikwiye guhabwa serivisi zose za banki nk’uko zihabwa abandi cyane ko atari bo baba biteye ubuhunzi.
Yagize ati “Impunzi na zo zifite amafaranga n’ibindi bikenerwa nk’abandi, ni ngombwa rero ko ibigo by’imari bikwiye kubaha serivisi zose nk’ibisanzwe kuko impunzi zishora mu bikorwa by’ubukungu, zikinjiza kandi zikanakoresha ayo mafaranga.”
FSD Africa ni ikigo cyatangijwe mu 2012; giterwa inkunga na Guverinoma y’u Bwongereza binyuze myuri UK Aid.
Equity Bank PLC ifite amashami 16 mu gihugu, aba-agents 3500 bayihagarariye ndetse n’ibyuma bibikurizwaho amafaranga, ATM 24.
Kugeza ubu imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda MINEMA yerekana ko u Rwanda rucumbikiye impunzi zigera mu 130.000, zirimo Abanye-Congo 77.288.
yandanxvurulmus.cZxqVqhDBmz8