Bamwe mu bagore bo mu karere ka Burera, basoje amahugurwa yatanzwe n’umuryango Love Gates Organization, bahawe ingurube na Equity Bank Rwanda, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Abagore borojwe ni icumi nyuma yo gusoza amahugurwa yo kwiteza imbere, yatanzwe na Love Gates Organization, umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere abaturage cyane cyane abagore.
Batoranyijwe mu bagera kuri 412 bahuguwe muri rusange.
Umuyobozi w’ishami ry’ishoramari n’imibereho myiza muri Equity Bank Rwanda, Bamwine Loyce, yavuze ko izi ngurube ari uburyo bwo gufasha abagore kubona amahirwe yo kwiteza imbere no kubungabunga imibereho yabo, cyane ko bashyira imbere gahunda zifasha abagore mu iterambere.
Ati“Ibihugu byose dukoreramo, Equity Bank yasobanukiwe ko intego yayo ya mbere atari ugutanga amafaranga gusa cyangwa guteza imbere ubukungu, ahubwo ko igomba kugira icyo ihindura mu gihugu n’akarere ikoreramo.’’
Bamwine yavuze ko Equity Bank Rwanda yatangije icyitwa “social impact”, nk’ishami rikorerwamo ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho y’abari n’abategarugori ndetse n’urubyiruko.
Ati “Muri iryo shami ni ho twatangiriye ubufatanye n’ibigo bitandukanye birimo na Love Gates Organization, ibigo n’inzego za Leta, abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta, tugamije kureba icyo twahindura mu buzima bw’abatuye mu Karere ka Burera.’’
Yongeyeho ko bateganya guhugura abandi 4500 baturutse mu mirenge iherereye muri aka Karere, ariko ibikorwa bya Equity bikaba bizakomereza no mu tundi turere.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye iyi gahunda, avuga ko ingurube ari itungo ryororoka kandi ryiza mu kongera umusaruro.
Ati “Ingurube ni itungo ryororoka vuba. Birasaba ko muzifata neza, uko uyifashe neza niko ikungukira ukoroza n’abandi. Ndifuza ko mu gihe cya vuba mwakoroza bagenzi banyu.’’
Yavuze ko kuba iki gikorwa guhuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ari ikimenyetso cy’uko igihugu kibazirikana.
Ati “Amahugurwa twabonye tuyabyaze umusaruro, hagaragare impinduka mu kwiteza imbere, n’abatabashije guhugurwa tuzabasangize ubwo bumenyi”.
Love Gates Organization, ni umuryango ukorana na RDB mu kubyaza umusaruro amafaranga ava mu bukerarugendo, no kuzamura imibereho myiza y’abaturage cyane cyane abagore n’urubyiruko.
Ufatanyije na Equity Bank, watangije iyi gahunda mu mwaka wa 2022/2023, ukaba umaze gufasha abagore benshi bo mu Karere ka Burera, ndetse ugamije gukomeza gufasha n’abo mu tundi turere.

Angelique Mukeshimana/INZIRA.RW