Equity Bank Rwanda ubwo yizihizaga ukwezi kwahariwe abagore yagaragaje ko ibahishiye byinshi birimo kwishyurirwa amezi abiri ku nguzanyo bishyura buri kwezi igihe bagiye mu kiruhuko cyo kubyara.
Hari mu birori byateguye na Equity Bank Rwanda byo kwizihiza ukwezi kwahariwe umugore byaberewe muri Kigali Convection Centre.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yatangaje ko kwishyurira abagore bagiye mu kiruhuko cyo kubyara, byatekerejweho nyuma y’uko hagaragaye ko hari abajya ku kiriri ubucuruzi bwabo ntibukomeze kugenda neza bityo ntibabashe no gukomeza kwishyura neza inguzanyo yabo.
Yagize ati ‘‘Tuzi neza ko iyo umugore yabyaye aba akeneye kwita ku mwana mbere yo gusubira mu bucuruzi. Twegereye abafatanyabikorwa b’ibigo by’ubwishingizi, badufatira ubwishingizi nibura amezi abiri y’ibanze, kugira ngo umubyeyi ashobore gukomera umugongo asubire mu kazi ashobore no kongera kujya gucuruza.’’
Hannington Namara yanasabye ubufatanye buri wese mu guteza imbere umugore kuko iyo ateye imbere n’Isi yose itera imbere.
Equity Bank Rwanda kandi yatangaje ko izakomeza gushyira imbaraga mu gufasha abagore bari mu buhinzi kuko ari bo benshi, bakabona ubumenyi bubafasha kubukora neza ndetse bakanafashwa mu kubona inguzanyo kuko abenshi muri bo bagorwa no kubona ingwate.
Jennet Kem, Uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women) mu Rwanda yashimiye Equity Bank Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere umugore no kugaragza uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu. Asaba ko habaho ubufatanye bw’ibigo bitandukanye mu gushyiraho iherezo ku bibazo byibasira abagore.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW