Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Gakenke: urubyiruko rwishyize hamwe rukora uruganda rw’amatara
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Rwiyemezamirimo

Gakenke: urubyiruko rwishyize hamwe rukora uruganda rw’amatara

INZIRA EDITOR
Yanditswe 26/07/2024
Share
SHARE

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwize amasomo y’ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye biyemeje gushyira hamwe imbaraga batangiza uruganda rukora amatara yo ku muhanda.

Uru rubyiruko ruvuga ko rwahisemo kubikorera aho bavuka kugira ngo bagire uruhare mukuhateza imbere.

Uru ruganda ruto rugizwe ni imashini zikoresha umuririro wa mashanyarazi ndetse nibikoresho bitandukanye bitumizwa hanze y’igihugu bigakurwamo amatara.

Mporanyi Songa Josue, avuga ko amatara bakora afite umwihariko wo gukoresha umuriro muke, no kurengera ibidukikije.

Ati “Dukoresha amadiyode ya filipisi (diode flippers), niyo madiyode ubu ari ku isoko akomeye kurusha ayandi yose, ninayo twe dukoresha ninayo mpamvu twe tuvuga itara ryacu ko nta muntu numwe twarihereje, hashize imyaka 2.5 turitanze kandi nta muntu uratubwira ko ryagize ikibazo, uwo twarihaye wambere nta wuratubwira ko rifite ikibazo.”

Akomeza avuga ko bafite ikoranabuhanga bagiye kuzajya bashyira mu itara kuburyo aho uri hose uzajya urijyenzura.

Ati “Ikindi cya kabiri dufite ikoranabuhanga rishya turigushyira mu itara, ayandi matara azasohoka azaba afite ikoranabuhanga rishya aho uzaba uri hose ube warigenzura.”

Kuva mu 2002 uru rubyiruko rwibumbiye muri kampani yitwa Manifucture Effort and Great Integrate Make ruhuza ubumenyi bunyuranye mu ikoranabuhanga bakuye muri za kaminuza zinyuranye batangira guteranya amatara yo ku muhanda. Kuri ubu bari kwagura inyubako kugira ngo batangire kwikorera ibikoresho basazwe batumiza hanze y’igihugu no gutangira gukora amatara mato akoreshwa mu nzu.

Mporanyi akomeza avuga ko icyerekezo barimo arikiza kandi biteze umusaruro mwiza.

Ati “Turimo turava mu guteranya ibikoresho tujya aho tuzajya tubyikorera nkuko twabitangiye, ntitwatangiye turi abantu bafite amafaranga menshi kuburyo twahita dukora ibikoresho gutya cyangwe ibikoresho bize gutyo, twatagiye duteranya kugira ngo tubone igishoro cyo kutujyana aho tuzajya tubyikorera, turi kuvugurura inyubako kugira ngo tubone aho tuzashyira imashini zizadufasha gukora bimwe mu bice. Kuburyo ki byibuze uyu mwaka uzarangira twatangiye kubyikorera nka 85% biraba bikorerwa hano mu Rwanda.”

Nubwo ari batatu gusa batangije iki gitekerezo, banahaye akazi urundi rubyiruko rwiganjemo urwize ibiryanye nikoranabuhanga, bamwe mu bakora aha hantu bavuga ko bunguka ubumenyi buri munsi nku rubyiruko rwize ibintu binyuranye.

Rukundo Roger ati “Ni byinshi cyane kuko hari amahugurwa baheruka kuduha, mu mikoroho byo biragenda bimeze neza urumva hano mu Gakenke. akenshi iyo ubonye ibintu by’ urubyiruko biri gukora neza kandi ukorana nabandi bantu b’urubyiruko biba byiza cyane kandi amikoro bimeze neza cyane hano mu Gakenke.”

Ngoga Placide Malick nawe ati “Nize ibintu bijyanye na elegitoronike ngira amahirwe mpura n’urundi rubyiruko duhuje imikorere, naho kubijyanye n’amikoro turashima, turishime ntakibazo.”

Nubwo bakataje mu cyerekezo cyo kwiteza imbere no guhanga umurimo ku baturage, uru rubyiruko ruracyafite imbogamizi y’umuriro wa mashanyarazi udafite ingufu utuma bakora amasaha macye. Kuri iki kibazo umuyobozi wa karere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestina avuga ko bagiye kubafasha bigacyemuka.

Ati “Ndavugisha umuyobozi wa REG tubasure na batekinisiye babo barebe taransifa bafite ko ntambaraga ifite bazayihindure icyo cyo kirashoboka kuko nahandi turi kubikora, ntakibaza tuzabafasha rwose turabijeje.”

Uru rubyiruko ruvuga ko rwatangiye kubona amasoko ayaba aya leta ndetse nay’abikorera bakenera aya matara bateranya.

Aho bateranyiriza amatara yo ku muhanda
Urubyiruko rwa Gakenke rwiyemeje gukora amatara yo ku muhanda

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 26/07/2024 26/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?