Abatuye imirenge ya Jabana na Jali mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bari mu kamwenyu nyuma yo kubakirwa ikiraro cyo mu kirere cyabakuye mu bwigunge kuko bagorwaga no guhahirana.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gicurasi 2024, nibwo akarere ka Gasabo ku bufatanye na kompanyi ya Bride to Prososperity (B2P), hatashywe ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Nyakabungo mu murenge wa Jali na Bweramvura mu murenge wa Jabana.
Abaturage b’iyi mirenge baravuga ko baruhutse ingendo ndende bakoraga kugirango bahahirane byoroshye, ariko ngo kuri ubu bagiye gusubukura ubuhahirane hagati yabo. Ndetse abanyeshuri bagorwaga no kugera ku ishuri bashyizwe igorora.
Kanyemera Claudien, nyuma yo gutaha iki kiraro aravuga ko bagorwaga n’ingendo, ndetse ngo bakimara kumva ko bagiye guhabwa iki kiraro cyo mu kirere bemeye gutanga ubutaka ku buntu.
Yagize ati “Nta muntu wahacaga, mu by’ukuri abana basigaye ari urujya n’uruza cyane cyane abanyeshuri baturuka mu murenge wa Jabana bajya kwiga mu murenge wa Jali ku ishuri ribanza rya Cyuga. Mbere narimfite ishyamba hakurya, byasaba guca hasi mu mazi, bigoranye ariko ubu ni nko guhumbya ngera hakurya ntanyuze mu mazi. Mbere twacaga mu biraro byashoboraga no gutwara ubuzima abantu, ariko ubu byoroshye moto n’amagare byacaho.”
Yakomeje agira ati “Hari umpungenge kuko hari abana baza bakizunguzaho bakinyeganyeza, ku buryo hari n’uwagwamo. Ariko ku bufatanye n’ubuyobozi tuzakomeza kugicungira umutekano, ndetse abayobozi bashyiraho umuntu ukitaho kugirango hatagira abacyangiza.”
Naho, Nyirabahire Olive utuye mu murenge wa Jali, akagari ka Nyakabungo, nawe yahamije ko iki kiraro cyo mu kirere cyabakuye mu bwigunge.
Ati “Mu migenderanire byari bigoye, hari ukuntu wambukaga uciye mu mazi bikatugora, imvura yaguye abantu amazi yaranabatwaraga, ariko aho iki kiraro cyaziye, abana bacu iyo bagiye ku ishuri bagenda neza mu mahoro umubyeyi adafite impungenge ko umwana yagwa mu mazi.”
“Kujya guhaha byaraturushyaga nk’iyo imvura yagwaga amazi akaba menshi, bamwe baraburaraga babuze uko bajya guhaha ndetse hari n’ababwirirwaga. Umukoro dufite n’uwo kukibungabunga tukirinda ko hari uwacyangiza, mbese buri mubyeyi akaba ijisho rya mugenzi we.”
Ntarindwa Alphonse, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gasabo, yasobanuye ko impamvu yo kubaka iki kiraro aruko hari hashize imyaka igera kuri 15 ikiraro cyahuza aba baturage gitwawe n’amazi.
Ati “Hari hashize imyaka igera kuri 15 imigenderanire hagati y’umurenge wa Jali na Jabana itameze neza kuko ikiraro cyabahuzaga cyari cyaracitse, kandi mu buryo bwo kucyubaka byagombaga gutwara igihe kinini n’ingengo y’imari nini cyane. Ariko iki kiraro cyo mu kirere cyubatswe mu buryo bwihuse kandi kizana impinduka ku buzima bw’abaturage ku buryo cyaje gisubiza ibibazo by’abaturage bari bafite mu migenderanire.”
Ntarindwa Alphonse yasabye abaturage gukomeza kubungabunga iki kiraro bahawe, bakumira ko hari abakitwikira ijoro bakagisenya bashaka bimwe mu bikoresho bicyubatse. Ibi bikiyongeraho ko hari abahinga impande zacyo kuko byaba intandaro yo kucyangiza.
Iki kiraro cyo mu kirere gihuza imirenge ya Jali na Jabana, ngo cyatwaye amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni 40 Frw na Miliyoni 50 Frw harimo imirimo yakozwe n’abaturage yatwaye arenga miliyoni 12 Frw. Imirimo yo kucyubaka ikaba yaratangiye mu ntangiro z’ukwezi kwa Weruwe 2024.
INZIRA.RW