Mu karere ka Gatsibo, urubyiruko rugera 108 rwari rumaze iminsi rugororerwa mu bigo ngororamuco, rugiye guhabwa agera kuri miliyoni 25 Frw arufasha kwiteza imbere no kwirinda icyarusubiza mu bikorwa bibasubiza muri ibi bigo.
Uru rubyiruko narwe rwiyemeje kuba imboni z’impinduka mu bandi ndetse no kubakira ku bumenyi n’indangagaciro rwakuye mu bigo ngororamuco bavuyemo,mu rwego rwo kwiteza imbere no gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ibi rwabigarutseho ubwo rwashyikirizwaga ibikoresho bizarufasha kwihangira imirimo bitewe n’imirimo ndetse n’ubumenyi barahuye mu gihe bari bamaze bagororerwa mu bigo ngororamuco bitandukenye.
Muri aka karere ka Gatsibo, abagera kuri 81 mu 108, bagororewe mu kigo ngororamuco cya Iwawa, 22 bagororewe mu kigo cya Nyamagabe, na ho 5 bagororerwaga i Gitagata.
Mbere yo gusubira mu buzima busanzwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buri kumwe n’ubw’Intara y’Iburasirazuba yari ihagarariwe na Guverineri wayo Pudence Rubingisa, bwatanze impanuro kuri uru rubyiruko, aho ubuyobozi bwabijeje kubaha hafi, babibutsa ko badakwiye gutatira igihango ngo basubire mu ngeso mbi zatumye basubizwa kugororwa.
Mu bigo ngororamuco bagororewemo bahigiye imyuga itandukanye irimo ijyanye n’ubwubatsi, amashanyarazi, ubudozi, ubabaji, guteka no gutunganya imisatsi.
Icyakora ubuyobozi bwavuze ko kuba muri ibi bigo higishirizwa imyuga nk’iyi bidakwiye kuba iturufu ryo kwishora mu ngeso zituma babijyanwamo. Ku rundi ruhande hashingiwe ku myuga bize, uru rubyiruko rwahawe ibikoresho bizarufasha kuyishyira mu ngiro.
Ibikoresho uru rubyiruko rwahawe bifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw, ndetse muri rusange Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kateganyije ingengo y’imari ya Miliyoni 25 Frw zizafasha uru rubyiruko kwihangira imirimo.
Muri rusange, mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri iyi nshuro habarurwa abagera kuri 940 bavuye mu bigo ngororamuco.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko uburyo bwo kubakira no kubasubiza mu buzima busanzwe bwahindutse, kandi ngo byitezweho umusaruro.
Mu zindi ngamba zafashwe zigamije gufasha abavuye mu bigo ngororamuco, harimo gukorana inama na bo hirya no hino mu Mirenge inshuro imwe mu kwezi, kubahuriza mu matsinda hakurikijwe aho baherereye n’ibyo bakora ndetse no kubahuza n’amakoperative yandi asanzwe ahari kandi akora neza.
Muri rusange abasaga 6400 biganjemo urubyiruko, nibo baherutse gusezererwa mu bigo Ngororamuco bine biri hirya no hino mu gihugu basubizwa mu buzima busanzwe.


INZIRA.RW