Abanyamuryango b’Ikigo cy’imari Imboni Sacco Kageyo mu murenge wa Kageyo, akarere ka Gicumbi bashimangira ko kugana sacco byabafashishe kubyaza amafaranga andi, kuko bakataje mu iterambere.
Bamwe mu bacuruzi n’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bo mu murenge wa Kageyo bakorana n’ikigo cy’imari Imboni Sacco Kageyo bavuga ko imibereho yabo yahindutse babikesha gukorana na Sacco.
Iyakaremye Vincent ni umucuruzi w’amata, avuga ko kuva 2016 kugeza ubu ari umunyamuryango wa Imboni Sacco Kageyo, agashimangira ko yamufashije kwagura ubucuruzi bwe kandi n’imitungo yari afite ikiyongera.
Ati “Inguzanyo ya mbere bampaye yari ibihumbi 500 frw nyifashisha ngura ibikoresho byo gutwaramo amata birimo ibicuba, nyuma mbonye ubucuruzi buri kugenda ndongera nguza miliyoni 1.5 frw yose nagiye nyishyura neza kuko nacuruzaga bikagenda kandi ngasagura n’andi naguzemo ibintu bitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Ubu mfata amata y’aborozi nanjye nkayajyana ku makusanyirizo, nashatse aho guhinga ndetse ngura n’amatungo. Mbere ntarakorana na sacco nari umusore ntarasobanukirwa uburyo amafaranga abyara andi, mbese nsa nk’aho ntacyo nitayeho, ariko ubu narasobanukiwe ndakora nkamenya ku byaza ifaranga irindi.”
Bizimana Baptiste, umwe mu rubyiruko rukorana na Imboni Sacco Kageyo avuga ko inguzanyo yafashe yayiguzemo moto ikaba imufasha kubona amafaranga umunsi ku wundi.
Ati “Nkanjye w’urubyiruko kubona amafaranga aguze moto atavuye mu mitungo y’ababyeyi cyangwa ubundi bufasha biragoye, niyo mpamvu nisunze ikigo cy’imari, ubu hari ibyo maze kugeraho mbikesha iyo moto, naguze ikibanza gifite agaciro ka miliyoni 1 frw kandi mfite intego yo gukomeza gukora nkagera kuri byinshi.”
Muhawenimana Adrienne ni umucuruzi muri santere ya Kageyo akaba amaze imyaka 5 muri sacco Imboni, avuga ko mbere yakoraga kugira ngo abone ifunguro ry’ijoro rimwe ariko kuva yagana sacco imibereho ye yarahindutse.
Yagize ati “Nafashe inguzanyo y’ibihumbi ijana 100 frw nyishora mu bucuruzi, ndongera naka indi ngura moto nshaka uwo kuyitwara ufite ibyangombwa byose akajya anverisa byaramfashije, nari umukene uri hasi none uyu munsi ndakora ifaranga rikabyara irindi.
Yakomeje agira “Mbere nateraga ikiraka kugira ngo mbone uko ndya, icyo gihe mpingira amafaranga 700 frw, ikintu cyantinyuye kugana sacco narebye kujya nsaba umugabo buri kimwe cyose mbona ntabwo ari byiza, ndatinyuka ngana sacco nabo bangirira icyizere baranguriza. Natangiriye ku bihumbi ijana (100 Frw) ariko urabona ko uyu munsi wa none boutique hari aho igeze kandi urugendo rwo gushaka amafaranga ruracyakomeje.”
Asaba abagore bagenzi be kwitinyuka bakagana ibigo by’imari bakiteza imbere, aho guhora bategeye amaboko abagabo babo.
Umucungamutungo w’ Imboni Sacco Kageyo, Ndayambaje Jean Damascene avuga ko mu byo bafasha abaturage harimo kubitsa, kuzigama ndetse banabaha inguzanyo kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Ati “Turasaba abanyamuryango dukorana gukomeza kutugirira icyizere, ikigo cyabo kizakomeza kubafasha gukataza mu iterambere kuko intego yacu ni ukugira ngo ubuzima bw’abaturage burusheho kuba bwiza, ndetse batere imbere n’igihugu kirusheho gutera imbere ”
Yongeyeho ati “Sacco Kageyo dufite intego yo guhora duhanga udushya kugira ngo buri muntu wese yibone muri sacco bitewe n’icyo akora, bityo iterambere ryose rikurikije amategeko baryibonemo binyuze muri iki kigo cy’imari Imboni Sacco Kageyo.”
Imboni Sacco Kageyo iyo umunyamuryango yateguye umushinga we neza guhabwa inguzanyo birihuta, ndetse amafaranga y’abanyamuryango afite umutekano kuko ubu bakoresha ikoranabuhanga.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW