Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr. Frank Habineza yasezeranyije abaturage b’akarere ka Gicumbi kuzahura ubukerarugendo bwasigaye inyuma muri aka karere.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza mu murenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi.
Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr. Frank Habineza yagaragaje ko urwego rw’ubukerarugendo muri aka karere rwasigaye inyuma kuko utahabona byibura hoteli ijyanye n’igihe kandi ari hamwe mu hagaragara ibyiza byinshi.
Yagize ati “Ishyaka Green Party ribafitiye gahunda nyinshi nziza zo guteza imbere ubukerarugendo, mukagira amahoteli meza, iyo twazaga inaha nkiri umudepite byaratugoraga kubona aho turara kandi muri ahantu heza nyaburanga. Twumva ko mu bukerarugendo uretse kubaka amahoteli tugomba kureba byinshi nyaburanga, hari ibintu byinshi byiza mufite hano abantu bashobora gushyiramo amafaranga abantu bakaza kubisura nk’udusozi twiza.”
Dr. Frank Habineza yagaragaje ko amaze kurira inshuro eshatu ikirunga cya Bisoke, bityo ko imisozi myiza ya Byumba yitaweho abantu bahagana bakaza kuhasura kandi bishyuye.
Yavuze ko nka kamwe mu karere gahana imbibi n’igihugu cya Uganda, abahaca badakwiye kuharenga batabasigiye ku madovize.
Yagize ati “Ba bazungu baza bamwe baca hano bavuye Uganda, dushyizeho ibintu byiza bagenda bahagarara mu nzira, muzi kubyina neza, imbyino nziza. Tugashyiraho ahantu babyinira, baririmbira bakaba bahamara iminsi nk’ibiri, ayo ni amafaranga yaba asigaye iwacu.”
“Muri gahunda yo kurwanya ubushomeri, iyo amafaranga ahasigaye ubushomeri buba burwanywa, abantu babona akazi, byose biba bicyemuka, iyo niyo gahunda dufite yo guteza imbere ubukerarugendo.”
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr. Frank Habineza mu bindi yagarutseho nuko azita ku kuzamura ibikorwaremezo by’amazi muri aka karere kuko hari abaturage bakivoma ibishanga.
By’umwihariko naramuka atowe azagabanya inyungu ku nguzanyo zitangwa n’amabanki kuko ziri mu bihombya abaturage benshi, ndetse bikaba intandaro y’itumbagira ry’ibiciro ku masoko.
Ibi bikazajyana no gucyemura ibibazo biri mu bubanye n’amahanga, mu rwego rwo gukumira ifungwa ry’imipaka rya hato na hato, kuko byagiye bikoma mu nkokora kenshi imibereho y’umuturage, kuko abayobozi bo bari no mu bateza ibi bibazo usanga ingaruka zitabageraho.
INZIRA.RW