Bamwe mu bakorana na Kira Mutete Sacco yo mu murenge wa Mutete bagaragaza ko yabahinduriye imibereho bakava mu bukene.
Ni ikigo cy’imari cya Kira Mutete Sacco cyo mu murenge wa Mutete, akarere ka Gicumbi, aho cyagobotse abaturage mu gutanga inguzanyo zibafasha kwikura mu bukene no kwagura imishinga bakora.
Mukamfizi Felicitee, umwe mu banyamuryango batangiranye na Kira Mutete Sacco mu mwaka wa 2009, avuga ko Sacco yamufashije kurihira abana amashuri.
Ati “Inguzanyo ya mbere nafashe muri sacco yari ibihumbi 200 frw, icyo gihe naringiye kurihira umwana ishuri, kubera ko nkora umwuga w’ubuhinzi imyaka yareraga nkabona ubwishyu. Ubu umwana yarangije kwiga mbifashijwemo na Kira Mutete Sacco. Nyuma naje gufata indi nguzanyo ya Miliyoni 3 frw nyishora mu buhinzi bw’ibirayi, ibigori ndetse n’ibishyimbo.”
Yakomeje agira ati “Ubu abana banjye bize neza bararangiza ku nguzanyo ya Kira Mutete Sacco, na none nagujijemo amafaranga nyaguramo ishyamba, ndongera naka indi ngura inka y’inzungu impa ifumbire yo gukoresha mu buhinzi nkora ibyo byose mbikesha sacco.”
Mukamfizi agaragaza ko atarakorana na sacco yari wa mukene uhora ahangayikishijwe no kubaho, uhinga ntiyeze ku bwo kutabona ifumbire, agahorana agafuka ku isoko ajya guhaha. Gusa ubu imibereho yarahindutse ku buryo bugaragarira buri wese.
Musabyimana Emmanuel utuye mu kagari ka Gaseke, umurenge wa Mutete, avuga ko ataragana Kira Mutete Sacco yarafite igishoro gito ariko kuva yafata umwanzuro wo kugana sacco ubuzima bwarahindutse.
Ati “Natangiye mbitsa nyuma y’amezi atatu mfata inguzanyo y’ibihumbi 500 frw naringiye kuyashora mu bikorwa byo kwagura papeterie, nguramo ibikoresho birimo mudasobwa na camera. Ndongera mfata inguzanyo ya Miliyoni 1 nayo nyishora muri papeterie uko ibihe bigenda bishira niko ngenda nagura umwuga wanjye mbifashijwemo na Sacco.”
Nteziryimana Theoneste nawe akora muri papeterie akaba atanga serivise zitandukanye zijyanye n’ikoranabuhanga, avuga ko Kira Mutete Sacco yatumye ava mu bukode.
Ati “Inguzanyo ya mbere nafashe muri sacco yari miliyoni 1 frw, nongeraho andi narimfite ngura inzu yo gukoreramo kuko nakoreraga mu bukode. Sacco yaramfashishe cyane kuko ibintu dukora ntabwo wabonera rimwe amafaranga yo gukora igikorwa kinini, ku kwezi tubona make make, niyo mpamvu nagiye nifashisha sacco bakampera rimwe amafaranga yimbumbe nkabasha gukora igikorwa kinini noneho nkagenda nishyura sacco gake gake.”
Yongeraho ati “Ubu mfite inzu yo gukoreramo n’inzu yo kubamo hari n’indi nguzanyo bampaye ngura ikibanza byose byaturutse ku nguzanyo sacco yagiye impa.”
Umucungamutungo wa Kira Mutete Sacco, Munyaneza Papias ashimangira ko kubitsa amafaranga muri sacco bifasha umuturage kwirinda gukoresha amafaranga icyo atagenewe akaba arizwe.
Ati “Ndabwira abanyamuryango n’abaturage ba Mutete ko kubika amafaranga mu rugo ari umuzigo baba bishyizeho kuko hanze aha hari inkorabusaziba zifuza gusarura aho zitabibye, ku buryo bashobora kugirira nabi uwo bakekaho amafaranga.niyo mpamvu dushishikariza buri muturage wo mu murenge wa Mutete kutugana tukamufasha kubika amafaranga ahizewe ndetse nabifuza inguzanyo tukazibaha bagakora bakiteza imbere.”
Kira Mutete Sacco ifite intego yo kongera umubare w’abanyamuryango bayo ku buryo buri muturage wo mu murenge wa Mutete agomba kumenya ibyiza by’ikigo cy’ imari babinyujije mu kubasanga aho bari mu midugudu.
Kira Mutete Sacco ufite abanyamuryango ibihumbi 10,467 buri munyamuryango akaba atanga umugabane shingiro w’ibihumbi 7000 frw, kuri ubu ifite ishami muri santire ya Gaseke ryashyizweho mu rwego rwo kwegereza abanyamuryango bayo serivise.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW
Ndahamya ko ibyo aba bavandimwe bavuga atari amakabyankuru. Kira Mutete Sacco imaze gufasha abantu kwiteza imbere ku buryo bugaragara. Ikomereze Aho.