Mu Karere ka Gisagara, abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagabiye inka 10 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banishyurira ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli imiryango 2,000.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Mata 2024, nibwo aba banyarwanda batuye muri leta ya Maine bashyikirije aba baturage izi nka ndetse banashyikiriza Akarere ka Gisagara sheki ya miliyoni 13 Frw.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwavuze ko basuye aka karere mu rwego rwo kurushaho gufatanya mu iterambere.”
Bati “Biciye muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika-Washington, abanyarwanda bari muri Leta ya Maine basuye akarere ka Gisagara mu rwego rw’ubufatanye mu iterambere.”
“Abashyitsi bagabiye inka imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 2,000 iri mu rugendo rwo kwikura mu bukene.”
Ubu bufatanye bw’abanyarwanda batuye muri Amarika n’akarere ka Gisagara ngo bukazakomeza no mu zindi gahunda zigamije gufasha abaturage kwikura mu bukene no kugira ubuzima bwiza.
Iki gitekerezo cy’abanyarwanda batuye muri Amerika ngo kije nyuma y’ibiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyarwanda baba muri mahanga byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
INZIRA.RW