Abaturage b’akarere ka Gisagara bahawe inka zibafasha kwiteza imbere muri gahunda yunganira Girinka barahamya ko byababereye imbarutso y’impinduka ku buzima bwabo, kuko zibafasha mu kurera neza no guhinga bakeza kuko bafite ifumbire.
Ibi babigarutseho mu gihe, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bugaragaza ko inka zirenga 36.800 zimaze gukwirakwizwa mu baturage cyane cyane abatishoboye binyuze muri ‘Gahunda y’Inka ku Muryango’ mu gihe cy’imyaka itanu.
Iyi ni gahunda yatangiye mu 2020, yunganira iya Gira Inka Munyarwanda, kugira ngo ifashe mu kugeza inka ku batuye i Gisagara bose basanzwe biganjemo abahinzi ku kigero cya 86,2%.
Ubuyobozi bubona iyi gahunda nk’inkingi ikomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko imiryango itishoboye yagiye ihabwa inka hagamijwe kuyifasha kwikura mu bukene.
Bizumuremyi Jean Damascène, wo mu Murenge wa Kibilizi, ni umwe mu baheruka guhabwa inka, wari unamaze iminsi mike abyaye impanga.
Yavuze ko guhabwa inka abibona nk’intangiriro y’impinduka ku buzima, kuko ifasha mu kurera neza no guhinga bihamye bishingiye ku kugira ifumbire itubutse, ibyo yitezeho ko bizamufasha kurera neza abo yabyaye.
Ati “Guhabwa inka burya ni uguhabwa amata yo kurere abana bityo bakagira ubuzima bwiza, kandi burya no kweza ibiba biri bugufi kubera ifumbire ariho ituruka.”
Nzabamwita Jean Baptiste na we wahawe inka yashimangiye ko ayitezeho kumufasha kubona ifumbire akihaza mu biribwa ataretse no gusagurira isoko.
Ati “Iyi nka imfasha mu kubona ifumbire nkihaza mu biribwa, abana banywa amata, kandi nanjye ninitura mugenzi wanjye mu gihe kiri imbere, bizongera urukundo ndabyizeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, aganira na IGIHE yahishuye ko iyi gahunda igamije kuzamura imibereho myiza n’ubukungu binyuze mu kunoza uburyo bw’imihingire ndetse n’ubworozi bijyana mu kurwanya ubukene n’imirire mibi byihuse.
Ashimangira ko mu Karere ka Gisagara bafata inka nk’uruganda rukomokaho byinshi birimo ifumbire, amafaranga, amata ndetse n’imibanire myiza, kuko abagabiranye baba bapfunditse ipfundo ry’urukundo.
Ati “Iyi gahunda yakemuye ikibazo cy’ifumbire y’imborera, ifasha mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, yongera umukamo, inazamura ishoramari kuko inka itanga amafaranga ku bagurisha, ndetse izamura n’imibanira myiza mu baturage.”
Kugeza ubu, binyuze muri iyi gahunda y’inka kuri buri muryango yatangiye muri Kanama 2020, inka zari kuri 30% none zigeze kuri 71% kuko yihutishije gahunda ya Girinka yari isanzweho.
Bimwe mu byihutisha iyi gahunda birimo kugurira inka mu makoperative, kubyarana muri batisimu mu bworozi, ubufasha bw’ababafatanyabikorwa b’akarere nk’imiryango itari iya Leta, amadini n’indi, ndetse no kwiturana bikomoka ku nka za Gira inka zivuka.
Kuri ubu, mu Karere ka Gisagara habarurwa inka 63.753, ariko intego ikaba ari ugukomeza kuzamura uyu mubare, mu murongo mugari usanzwe wa Gira Inka Munyarwanda yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2006.

INEZA Marianne/INZIRA.RW
