Rwiyemezamirimo Nshimiyimana Alexandre utuye mu murenge wa Musha, akarere ka Gisagara ahamya ko kwiyegurira umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi atajenjetse byamugejeje ku iterambere yifuzaga.
Aganira na INZIRA, Nshimiyimana Alexandre yavuze ko ibyo amaze kugera byamusabye igihe akora cyane, aho yahinze urutoki ndetse akiyemeza no korora amafi n’inkoko none imyaka ikaba ibaye icumi ari umuhinzi mworozi w’umwuga. Gusa byose akaba abikesha gukora adacika integer cyangwa ngo anyoterwe n’inyungu zihuse.
Avuga ko yatangiye umwuga wo guhinga urutoki mu mwaka wa 2006 aho igitekerezo cyaturutse mu kureba ibikenewe ku isoko no kuba mu karere ka Gisagara hari uruganda rutunganya umusaruro w’ubuhinzi bw’urutoki.
Ati “Mu buhinzi bwanjye bw’urutoki nashoyemo asaga Miliyoni 28 Frw kubera ko wari umushinga mugari urimo gahunda yo kuhira no kongera ubuso, aho naguze imashini izamura amazi, nkora icyuzikizamfasha mu kuhira, n’ibindi bikorwa birimo kugura amatiyo, guhemba abakozi, kubaka ibigega bifata amazi n’ibindi bikorwa. Ibyo byose ndabikora nyuma bigaraga ko amafaranga ari make ndongera nguza izindi Miliyoni 7 Frw byose hamwe bigera muri Miliyoni 35 Frw.”
Nshimiyimana Alexandre akorera ubuhinzi bw’urutoki kuri hegitari 3.5 ndetse muri uyu mwaka wa 2024 yitezemo umusaruro wa Miliyoni 6 Frw, umusaruro avuga ko awukesha gukora cyane no kwiyemeza.
Avuga ko yinjiye mu bworozi bw’amafi nyuma yo kubona ko mu Rwanda ubworozi bw’amafi bukiri hasi, ndetse we akabona afite aho kuyororera, aho kuri ubu afite ibyuzi by’amafi 6 ndetse mu gihe cya vuba araba yatangiye gusarura.
Yakomeje agira ati “Gutunganya ibyuzi byo kororeramo amafi byantwaye agera kuri Miliyoni 9 Frw, ubu harimo amafi agera ku bihumbi 10. Gusa ntabwo ndatangira kuyaroba nakura neza byibura ifi imwe izaba ipima hagati y’inusu ni kiro, aho niteze gusaruramo toni zigera muri eshanu.”
Nshimiyimana akora n’umushunga w’ubworozi bw’inkoko, aho agurisha imishwi imaze ukwezi ndetse byaba ngombwa akagira izo akuza zigatera amagi.
Ati “Ubworozi bw’inkoko mbutangira nahereye ku nkoko 70 mu rwego rwo kugerageza ngo ndebe niba umushinga uzagenda neza, mbonye ntakibazo mfata umwanzuro wo kwinjira mu bworozi bw’inkoko nkorana n’umushinga ukwirakwiza inkoko za saso ubwo ntagira korora inkoko.”
Kugeza ubu yoroye inkoko zigera hafi ku bihumbi 2,000.
Nshimiyimana Alexandre agira inama cyane cyane urubyiruko gukora ubworozi bw’inkoko, gutinyuka bagashora kandi bakegera aho ibikorwa by’ubworozi bikorerwa bakiga uko bikorwa.
Yongera gusaba abantu kuva mu buhinzi n’ubworozi bwa gakondo bakegera impuguke ndetse n’abakora nk’ibyo bakora bateye intambwe iri hejuru kugira ngo bamenye uko bakora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga.
Kuri we, hari inyungu yakuye mu buhinzi n’ubworozi harimo hegitari zigera kuri eshanu z’ubutaka ahingamo urutoki, kwishyurira abana amashuri, kuko afite umwana warangije Kaminuza ndetse yiyubakiye n’inzu yo kubamo, intego afite aka ariyo gukomeza kwagura ibikorwa bye.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW